Nyuma yo gukorana na Okkama ndetse na Trizzie Ninety Six indirimbo bise ‘Lowkey’, umuhanzi Golden Juu yemeza ko ari umwe mu bahanzi bo guhangwa amaso bitewe n’imishinga yitegura gushyira ahagaragara.
Golden Juu ni umwe mu bahanzi bari gushaka aho bamenera muri
muzika nyarwanda, usanzwe akorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
ariko areba cyane isoko rya Afurika y’i Burasirazuba. Uyu musore avuga ko afite
urukundo rw’umuziki rwinshi kurusha n’uko abamuzi babitekereza.
Aganira na InyaRwanda, Golden Juu yashimiye cyane Okkama na
Trizzie Ninety Six baherutse gukorana indirimbo bise ‘Lowkey’ imaze iminsi
igera kuri 11 igiye hanze, kuko ari abahanzi bafite amazina atari mato mu
Rwanda ariko bakaba bataramugoye mu kumushyigikira muri iyi ndirimbo.
Uyu musore avuga ko Okkama bahuye bakaba inshuti kugeza
amwumvishije indirimbo afite atarakora, akaza gutangazwa no kuba Okkama afite
indirimbo ziri mu bwoko bwa ‘drill’. Aha niho havuye igitekerezo cy’uko
bakorana, birangira bakoze iyi ndirimbo.
Ku ruhande rwa Trizzie we avuga ko kuri iyi ndirimbo nawe
bitagoranye kuko atari n’indirimbo ya mbere bari bakoranye, dore ko bakoranye
iyitwa ‘Nkizingizi na Muswati’ irimo na Papa Cyangwe.
Golden Juu avuga ko abanyarwanda bakwitega ibikorwa byinshi
aragenda abagezaho mu minsi iri imbere, dore ko avuga ko hari n’izindi ndirimbo
ebyiri yakoranye n’abahanzi bafite amazina afatika muri muzika nyarwanda
zarangiye mu buryo bw’amajwi n’amashusho, zikaba zizajya hanze mu minsi iri
imbere.
Si abahanzi nyarwanda gusa kandi kuko uyu muraperi yabwiye
Inyarwanda ko afite indi mishinga yakoranye n’abahanzi baba muri Leta zunze
ubumwe za Amerika n’abo muri Afurika y’i Burasirazuba nka Uganda n’ahandi, izo
zose akaba ari indirimbo zizagenda zisohoka mu minsi iri imbere.
Umuhanzi Golden Juu avuga ko umwaka wa 2025 ari umwaka
ashaka ko uba udasanzwe kuri we, kuko afite gahunda yo gushyira hanze
ibihangano byinshi kandi biryoheye amatwi ku buryo abanyarwanda bumva neza
ndetse bagacengerwa n’inganzo ye.
Ushaka kumva indirimbo zitandukanye za Golde Juu ushobora
kuzisanga kuri YouTube Channel ye yitwa ‘Golde Juu’, ndetse no ku zindi mbuga
zitandukanye zicuruza imiziki zirimo Spotify, Audiomack n’izindi.
TANGA IGITECYEREZO