Ubushakashatsi bwerekanye ko abana bahawe imyitozo y’indangagaciro mu rugo bagira imyitwarire myiza kandi bakagira icyizere mu buzima.
Amategeko 12 y’ingenzi abana bagomba gukurikiza mu rugo kugira ngo babere igihugu n’isi abayobozi beza ejo hazaza, ashingiye ku bushakashatsi bwa 2024 bwakozwe na UNICEF n’Umuryango w’Ababyeyi ku Isi (Global Parenting Organization). Dore iby’ingenzi kuri buri ngamba:
1. Kwigishwa kubaha ababyeyi n’abakuru: Abana bigishwa kubaha ababyeyi n’abakuru, 85% by’abana bafite ubu bumenyi bagira imibanire myiza mu mashuri no mu bindi bikorwa.
2. Kugira isuku aho bari hose: 70% by’abana bigishwa kugira isuku bagira ikinyabupfura no kuba bafite ubushobozi bwo gutegura neza ibikenewe. Ibyo bikabafasha kwiyubakamo icyizere no kuzavamo abayobozi beza bejo hazaza.
3. Kuryama no kubyukira ku gihe: Abana 65% bigishwa kugira gahunda mu buzima bwabo bwa buri munsi, bityo bakaba bafite gahunda y’igihe cyo kuryama no kubyuka. Ibi bibafasha kubaho mu buzima bufite intego ntibajyire ubunebwe bakamenya gukorera kuri gahunda nk'uko tubikesha Times of India.
4. Gukora imirimo yo mu rugo: Aho 80% by’abana bigishwa gukora imirimo yo mu rugo bagira indangagaciro zo kwitangira abandi. Umwana ashyira ibikoresho aho bigenewe cyangwa akazirikana gukorera hamwe n’abandi mu rugo, bigatuma aba umuntu ugira umurava.
5. Gushyira ibintu ku murongo nyuma yo kubikoresha: Abana bigishwa gushyira ibintu ku murongo nyuma yo kubikoresha, Usanga bigabanya 60% amakimbirane yo mu rugo.
6. Kugira igihe cyo gusoma no kwiga: Abana 75% batozwa kugira umwanya wo gusoma no kwiga, bituma bashobora bashobora gutsinda amasomo ku kigero cyo hejuru.
7. Kwigira ku makosa no kutongera kuyasubiramo: Abana 88% bamenyereye gukosorwa, bituma babasha kwigira ku makosa no kwirinda kuyasubiramo ibi bibatoza kuvamo abayobozi beza.
8. Kwihangana no kwigirira icyizere: 90% by’abana bafite izi ndangagaciro bagira umutekano w’imbere mu bitekerezo. Urugero: Umwana wigishwa kwihangana agerageza kwitwararika mu bihe bigoye, akaba afite icyizere mu byo akora.
9. Kubaha amategeko y’urugo no kudakora ibyo batemerewe: Abana bigishwa kubaha amategeko y’urugo no kudakora ibintu babujijwe, bituma 77% baba abantu bagira indangagaciro z’ukuri.
10. Kwiga gukoresha neza ikoranabuhanga: Abana bangana na 60% bigishwa gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye, butabashyira mu bibazo by’imyitwarire ntibakoreshwa mu bikorwa bitajyanye n’amahame y’imyitwarire, aba bakura bafite ubumenyi mu gucunga.
Toza abana kugira isuku aho ari hose
Toza abana bawe gukora imirimo igihe bari mu rugo
Toza anana bawe kugira gahunda
Igisha abana kumenya igihe bagomba gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga
Umwana wawe agomba kumenya ko atagomba gukora ibikorwa abujijwe
Umwana agomba kumenya kubaha ababyeyi n'abakuru
TANGA IGITECYEREZO