RURA
Kigali

Ibimenyetso simusiga bigaragaza ko uri umuhanga kurusha uko ubitekereza

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:11/03/2025 7:55
0


Ubwenge bugaragarira mu bintu bitandukanye, uko umuntu yitwara, uko babana nabandi, uko atekereza n’ibindi. Tekereza ku bahanga bazwi cyane ku isi: Albert Einstein, William Shakespeare, na Marie Curie. Buri wese afite amateka y’ubuzima yihariye atandukanye n’ay’undi, ariko hari ibintu by4ingenzi hafi ya bose bahurizaho.




Nubwo usanga abenshi bashingira ku manota umuntu agira cyangwa yahoze agira mu ishuri kugira ngo bamenye niba ari umuhanga, abahanga mu by'imitekerereze ya muntu bavuga ko umuntu ashobora kuba umunyabwenge ariko nyamara akaba nta manota menshi yagiraga mu ishuri, mu gihe umuntu abantu bitaga umuswa kubera amanota ye make ashobora kuba ari we wari umuhanga cyane mu ishuri ryabo.

Ibi bishingiye ku kuba bamwe mu bahanga bakomeye ku isi batarigeze bakandagiza ikirenge mu ishuri, abandi bavuye mu ishuri, mu gihe abandi bagiraga amanota make cyane; barimo Albert Einstein, Thomas Edison, Charles Dickens, n'abandi.

Ushobora kuba warumvise abantu bavuga ikizamini cya IQ "Intelligence Quotient", ariko ushobora kuba utazi icyo aricyo, ni ikizamini kidasanzwe gikoreshwa mu gupima ubwenge bw’umuntu n’ubushobozi bw’ubwonko bwe.

Inyandiko yasohotse mu kinyamakuru, Psychology Today, isobanura ko ikizamini cya IQ gikoreshwa mu kumenya ubwenge bw'umuntu, imitekerereze, ubumenyi mu mibare n’abandi,n'ibindi.

Mu gusuzuma IQ, harebwa ibintu byinshi, harimo; umwanya umara witegereza ibintu, umubare w’ibintu ushobora gufata mu mutwe, uko ukemura ibibazo, imyitwarire yawe, uko ubana n’abandi n’ibindi. 

Psychology yerekanye ibimenyetso 10 simusiga abahanga hafi ya bose basangiye, kandi niba wujuje ibi byose, menya ko ufite uri umuhanga bidasanzwe kurusha uko ubitekereza:

1.Ubaza ibibazo by’ubwenge: Abantu b’abahanga usanga bahorana amatsiko kandi buri gihe baba bashaka kwiga byinshi. Usanga babaza ibibazo bibafasha kumva ibintu neza, ndetse bahora bashaka kwiyungura ubumenyi. Kubaza ibibazo byiza byerekana ko uri umuntu utekereza cyane kandi ko uri umuhanga.

 2.Wihanganira ibibazo: Abahanga bakunze guhura n’ibibazo cyane. Usanga baba bazi guhangana n’ibikomeye bibafasha kurushaho kuba abanyabwenge. Kumenya guhangana n’ibibazo bifasha ubwonko kurushaho gukura ndetse umuntu akaba umuhanga. Niba wihanganira ibibazo ni ikimenyetso cy’uko uri umuhanga kuruta uko ubitekereza.
 

3. Ukunda kumva kuruta kuvuga: Abantu b’abahanga usanga bakunda gutega amatwi ibyo abandi bavuga kuruta kuvuga, ibi ni ukubera ko bahora bashaka kwigira ku bandi, ndetse kandi bahora bifuza kunguka ubumenyi bushya. Ubushakashatsi bugaragaza ko kubasha  gutega amatwi abandi bigaragaza ko uri umuntu ukunda kwiyungura ibintu bishya kandi ko uri umuhanga.

 

4. Ukorera ku gihe: Kubasha gukorera ku gihe byerekana ko uri umunyabwenge. Abantu b’abahanga usanga bazi gugushyira ku murongo gahunda zabo, ndetse bibanda ku by’ingenzi, ari byo bibafasha gukora ibintu byose mu buryo bwiza. Kubahiriza igihe ni ikimenyetso simusiga kigaragaza ko uri umuhanga.

 5.Wigira ku makosa yawe: Aho kubona gukora amakosa nk’aho bibarangiranye, abahanga babona amakosa nk’amahirwe yo kwiga. Usanga abahanga barasobanukiwe ko gukora amakosa atari ikintu kidasanzwe nk’uko abenshi tubifata, ahubwo bibafasha gukura no kumenya uko bagomba kwitwara, iyo umuhanga akoze amakosa, ayigiraho akiyemeza ko ubutaha bitazongera.
 

6.Uha agaciro Ibitekerezo by’abandi: Usanga abahanga bazi neza ko nta gitekerezo cy’impfabusa, bumva ibitekerezo byose ndetse bakabyigiraho, bashimishwa no kwigira ku bandi no kubona ibintu mu buryo bushya. 

Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu wibwira ko ari umunyabwenge, yanga kumva ibitekerezo by’abandi aba yibeshya, ahubwo ko wa wundi uha agaciro ibyo abandi bavuga aba ari umuhanga.
 

7.Ukunda gusoma no kumenya amakuru mashya: Abantu basoma cyane banakunda kumenya amakuru mashya n’ibigezweho usanga ari abahanga, gusoma bigufasha kumenya ibintu bitandukanye ndetse ukarushaho kuba umuhanga. Gusoma kandi bigufasha gutera imbere mu mitekerereze ndetse ukarushaho kuba umuhanga.

 8.Ubasha kwisanisha n’ibintu bishya: Ubuzima buri gihe burahinduka, kandi abahanga usanga bamenyera vuba ndetse bakisanisha n’ibihe ibyo ari byo byose bagezemo. Ubushobozi bwo kubasha kwisanisha n’ibintu bishya, bwerekana ko uri umuhanga.
 

9. Uha agaciro amarangamutima y’abandi kandi ukicisha bugufi: Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu ubasha kumenya amarangamutima y’abandi ndetse akayaha agaciro, akunze kuba ari umuhanga kandi ko abana neza n’abandi. Ikindi ni uko kugira ubwenge nyabwo bivuze kumenya ko utazi byose. Abanyabwenge bicisha bugufi kandi buri gihe baba bashaka kwiga ibintu bishya. Kwicisha bugufi bigufasha gukomeza gukura no kuba umunyabwenge.

 

Ubwenge ntabwo ari ukugira ibintu byinshi mu mutwe wawe. Ahubwo bijyanye n’uburyo ubaho ubuzima bwawe, uko ukemura ibibazo n'uburyo uhuza n’abandi. Ibimenyetso byavuzwe haruguru byerekana ko ufite ubwenge bwinshi kuruta uko ubitekereza. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND