"Nkunda inshuti zifite ibitekerezo bitagira imipaka kuko zituma ubona ibibazo kuri buri kintu". Ni amwe mu magambo akomeye yavuzwe n’uwahoze ari Perezida wa South Africa, Nelson Mandela igihe yari akiri ku butegetsi.
Nelson Mandela yari umunyapolitiki w'umunya-Africa waharaniye kurandura ivangura ry'amoko muri Afurika y'Epfo (Apartheid).
Yavutse mu mwaka wa 1918, yitaba Imana muri 2013, akaba yarabaye Perezida wa mbere w'umwirabura muri
Afurika y'Epfo kuva mu mwaka wa 1994 kugeza 1999. Mandela yahanganye n'ivangura
ry'amoko ryari ryarashinze imizi muri iki gihugu.
Yafashwe mu mwaka wa 1962, afungwa imyaka 27. Nyuma yo kurekurwa mu mwaka wa 1990, yabaye Perezida muri iki gihugu arwanya ivangura Apartheid.
Yegukanye igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 1993 kubera uruhare rwe mu kubaka ubumwe. Ibigwi byose yagize ni byo byatumye ashyirirwaho umunsi wo kumwibuka buri mwaka, tariki 18 Nyakanga.
Dore amwe mu magambo akomeye yavuze igihe yari akiri ku
butegetsi:
-Buri wese ashobora kuzamuka hejuru y'ibibazo bye no kugera ku ntsinzi niba
yitangiye kandi afite umurava mu byo akora.
-Yobora
uturutse inyuma, ureke abandi bizere ko bari imbere.
-Ibihe byose
nizeraga ko imyitozo ari urufunguzo
rutari urw’ubuzima bw’umubiri gusa ahubwo n’ubwo mu mutwe.
-Igifite agaciro mu buzima si uko twabayeho. Ahubwo ni itandukaniro twazanye mu buzima bw’abandi bizagaragaza akamaro k’ubuzima twabayeho.
-Ndi umuntu w'ibyiringiro. Igice cyo kuba uw'ibyiringiro ni ukugumisha umutwe wanjye utumbiriye izuba, n'amaguru yanjye agana imbere. Hari igihe kenshi habayeho ibihe by'umwijima aho ukwizera kwanjye mu bantu kwageragezwaga bikomeye, ariko sinashoboraga kwiheba. Haba hari gutsinda no gupfa.
-Uburezi
n'iyo ntwaro ikomeye wakoresha uhindura isi.
-Ntucire urubanza ku ntsinzi yanjye, nshira urubanza inshuro
naguye nkongera nkahaguruka.
-Nkunda
inshuti zifite ibitekerezo bitagira imipaka kuko zituma ubona ibibazo kuri buri
kintu.
-Abayobozi b’ukuri
bagomba kuba biteguye gutanga byose ku bw'abantu babo.
-Nize ko
umurava atari wo wamaraga ubwoba, ahubwo wari intsinzi kuri bwo. Umugabo nyawe
si utagira ubwoba ahubwo ni utsinda ubwoba.
TANGA IGITECYEREZO