RURA
Kigali

Shakib yasabye imbabazi Zari nyuma y'ibihuha byo kumuca inyuma

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:10/03/2025 8:02
0


Shakib Cham yasabye imbabazi umugore we Zari Hassan nyuma y'amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga amwerekana arikumwe n'undi mukobwa.



Mu minsi ishize, amashusho ataramenyekanye igihe yafatiwe, yerekanye Shakib Cham arikumwe n'umukobwa amufashe mu biganza bari munsi y'igiti, ibintu byatangiye kuvugwaho menshi ko yaba ajya aca inyuma Zari.

Ibi byatumye habaho impaka zidasobanutse, aho Zari Hassan yagaragaje agahinda kenshi mu magambo ye. Yagize ati: "Abagabo bazagusiga mu butayu nta mazi. Nimbereka undi mukwe, ntimuzatungurwe".

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu , Shakib Cham yasabye imbabazi umugore we binyuze ku rubuga rwa Snapchat, aho yemeye ko yamusuzuguye binyuze mu bikorwa bye.

Shakib yanasobanuye ko atari mu mubano w’urukundo n’umukobwa uri mu mashusho. Yagize ati: "Njye n’uwo muntu nta rukundo dufitanye. Ndamuzi gusa. Ndasaba imbabazi ku karubanda kuko amakosa yanjye yagiye ku karubanda. Ntabwo nashakaga  gusuzuguza umugore wanjye, umuryango n'inshuti zanjye kuko amashusho yagiye ku karubanda".

Shakib Cham avuga ko ibyo yakoze bitari mu ntego yo kubabaza umugore we, gusa nyuma yo gusaba imbabazi kwe umugore we Zari ntacyo arabivugaho nk'uko bitangazwa na mbu.ug.


Shakib Cham n'umugore we Zari Hassan, urwabo ruragerwa intorezo ariko zigahusha









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND