Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy, yumvikanishije ko ari umugisha ugeretse ku wundi wamugezeho nyuma y'uko Ambasaderi w'u Rwanda muri Suède, Diane Gashumba yitabiriye igitaramo cye.
Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo "Sambolela' yataramiye bwa mbere mu Mujyi wa Stockholm muri Suede, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 8 Werurwe 2025 cyahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore.
Cyabaye igitaramo kidasanzwe mu rugendo rw'uyu musore, kuko yahuriye ku rubyiniro n'abahanzi barimo Spice Diana wo muri Uganda.
Iki gitaramo cyari cyateguwe na DJ Mozze usanzwe ubarizwa muri kiriya gihugu, ndetse afasha umubare munini w'abahanzi gukorerayo ibitaramo.
Ni igitaramo cyitabiriwe n'abarimo Ambasaderi w'u Rwanda muri Suède, Diane Gashumba, Eric Kabera wamenyekanye mu gutunganya Filime n'abandi.
Cyabaye intangiriro y'ibindi bitaramo, uyu muhanzi ari gutegura gukorera mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w'u Burayi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Chriss Eazy yavuze ko kuba Ambasaderi Gashumba yitabiriye igitaramo cye abifata nk'umugisha ugeretse ku wundi, kandi ni igisobanuro cyo gushyigikirwa bya nyabyo.
Ati "Ndashima Imana. Ndetse ndishimye cyane. Ndashimira abakunzi b'umuziki wanjye byumwihariko abaherereye muri Suede, kuko batweretse urukundo rwinshi. Kuba Ambasaderi Gashumba yitabiriye igitaramo cyanjye, byo ni undi mugisha kuko bivuze byinshi kuri Chriss Eazy ndetse n'umuziki Nyarwanda."
Chriss Eazy yasobanuye iki gitaramo nk'ishusho y'uko ibikorwa by'abahanzi birenga imipaka.
Ati "Navuga ko cyari igitaramo gikomeza kumpamiriza ko imirimo dukora igera ku bantu bacu kandi tugomba gukomerezaho gukora ibyiza byisumbuyeho."
Chriss Eazy yavuze ko iki gitaramo cyamuhaye ishusho y’uko n’ibindi ari gutegura mu bihugu byo mu Burayi bizagenda neza, anashingiye ku ishusho y’igitaramo yakuye mu cyo yakoreye mu gihugu cy’u Bubiligi mu minsi ishize.
Ati “Naherukaga gutaramira mu Bubiligi. Rero, iki gitaramo twakoreye muri Suede cyampamirije ko bizagenza neza cyane n’ibindi bitewe n’ubwitabire ndetse n’ibyishimo abakunzi banjye banyeretse kandi ndabyizeye cyane.”
Uruhererekane rw’ibitaramo bya Chriss Eazy bizatangira ku wa 26 Mata 2025 ataramira muri Poland aho azahurira ku rubyiniro na Joeboy, akomereza mu Mujyi wa Paris tariki 3 Gicurasi 2025, ni mu gihe tariki 10 Gicurasi 2025 azataramira i Brussels mu Bubiligi.
Anafite igitaramo azakora tariki 17 Gicurasi 2025 mu gihugu ataratangaza, cyo kimwe n’igitaramo kizaba tariki 24 Gicurasi, icya tariki 31 Gicurasi, tariki 7 Kamena ndetse na 14 Gicurasi 2025.
Ibi bitaramo byateguwe na Sosiyete ya Team Production isanzwe ifasha abahanzi gukorera ibitaramo cyane cyane mu Bubiligi.
Chriss Eazy uri kwitegura gukora ibi bitaramo, ni umuhanzi w'umunyarwanda ukora injyana ya Afrobeat, akaba n'umwanditsi w'indirimbo ndetse n'umuyobozi wa Ewuana Brand.
Uyu musore yatangiye umuziki mu 2016 ubwo yitabiraga amarushanwa y'impano yiswe "Talent". Mu 2020, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise "Ese Urabizi?", akurikiraho "Tegereza".
Indirimbo ze zamenyekanye cyane mu Rwanda no mu karere, harimo "Inana", "Amashu", "Sambolela"na "Edeni". Mu Kwakira 2023, yashyize hanze indirimbo yise "Bana".
Uretse umuziki, Chriss Eazy ni umuyobozi wa Ewuana Brand, inzu y'imideli igamije guteza imbere imideli n'ubuhanzi mu Rwanda. Zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye zirimo nka "Inana", "Amashu", "Sambolela", "Edeni", "Bana" n’izindi.
Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi bakiri bato bafite impano ikomeye mu muziki nyarwanda, akaba akomeje kwagura umuziki we no kugera ku rwego mpuzamahanga.
Joeboy uzataramana na Chriss Eazy, amazina ye nyakuri ni Joseph Akinwale Akinfenwa-Donus, ni umuhanzi w'umunya-Nigeria wamenyekanye cyane mu njyana ya Afro-pop na R&B. Yatangiye kumenyekana mu 2019 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye yise "Baby", yakunzwe cyane muri Afurika no ku isi hose.
Mu bwana bwe, Joeboy yahuye n'ibibazo by'ubukene byatumaga atabasha kwishyura amafaranga y'ishuri, bikamuviramo kwirukanwa kenshi. Ibi byamuteye ishyaka ryo gufasha abatishoboye, bituma afungura umuryango ugamije kwishyurira abana bari mu buzima nk'ubwo yanyuzemo.
Mu 2023, Joeboy yashyize hanze album ye ya kabiri yise 'Body & Soul', yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki. Yakoze indirimbo zakunzwe nka "Sip (Alcohol)", "Beginning", na "Don't Call Me Back".
Joeboy yatangije inzu ifasha abahanzi yise 'Young Legend', ifite intego yo guteza imbere impano nshya mu muziki. Yanasinyanye amasezerano y'imikoranire na Warner Music, imwe mu nzu zikomeye mu gutunganya umuziki ku isi.
Joeboy yataramiye mu Rwanda inshuro
nyinshi, harimo igitaramo cya Kigali Jazz Junction mu 2020, aho yafatanyije
n'abahanzi b'Abanyarwanda mu gususurutsa abitabiriye.
Chriss Eazy yatangaje ko ari umugisha
yagize kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Diane Gashumba
yitabiriye igitaramo cye, cyabaye tariki 8 Werurwe 2025
Junior Giti ureberera inyungu za Chriss
Eazy ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Diane Gashumba
Eric Kabera wamamaye muri Cinema Nyarwanda
(Uwa kabiri uturutse iburyo) yitabiriye igitaramo cya Chriss Eazy cya mbere
yakoreye muri Suède
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SAMBOLELA’YA CHRISS EAZY
TANGA IGITECYEREZO