RURA
Kigali

Byahaye ibyishimo benshi! Patient Bizimana yasubukuye ibitaramo bya Pasika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/03/2025 8:57
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko yasubukuye ibitaramo ngaruka mwaka bya Pasika bizwi nka ‘East Celebration’ ahereye muri Canada. Ibi bitaramo byaberaga i Kigali, ndetse mu bihe bitandukanye byahuje umubare munini w’Abanyarwanda n’abahanzi Mpuzamahanga bubatse amazina.



Patient Bizimana yagaragaje ko ‘Edition’ ya mbere y’ibi bitaramo mu mahanga izabera muri Canada, aho ku wa 19 Mata 2025 azataramira mu mujyi wa Montreal, ni mu gihe ku wa 20 Mata 2025 azataramira mu Mujyi wa Ottawa ari kumwe n’abahanzi yatumiye. 

Yagaragaje ko azataramana n’abarimo Serge Iyamuremye ndetse na Aime Frank wamamaye mu ndirimbo zinyuranye. Mu kiganiro na InyaRwanda, Patient Bizimana yavuze ko yahisemo gusubukura ibi bitaramo kubera umusaruro wabivuyemo kuva mu myaka ishize abitegura. 

Ati “Mu myaka irenga 10 byabereye mu Rwanda, kandi byatanze umusaruro. Kuva naza hano muri Amerika urumva ko bitari kunyorohera kubikorera i Kigali ntahari. Rero, nahisemo gutangira kubitegura mpereye muri Canada, hafi y’aho mbarizwa. Uko iminsi ishize indi igataha mbona abafanyabikorwa nzabigeza hirya no hino, no muri Kigali birashoboka cyane.”

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Ndaje’, yavuze ko muri uyu mwaka yahisemo gutangirira muri Canada, kandi ko umwaka utaha nabwo azakora igitaramo nk’iki mu kindi gihugu mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza umunsi wa Pasika.

Ati “Ndatekereza gukorera ibitaramo hirya no hino ku Isi. Kandi nzajya nkorana n’abahanzi banyuranye barimo abo nzajya ntangaza mu bihe bitandukanye. Ibi bitaramo urabizi ko byubakiye cyane ku kwizihiza umunsi wa Pasika, nk’uko natumiraga abahanzi mpuzamahanga, no muri ibi bitaramo niko bizajya bigenda.”

Patient Bizimana avuga ko ibi bitaramo byamuhuje n’abantu benshi, kandi bimwereka ko umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ufite ejo hazaza heza.

Hejuru y’ibi kandi, yabonye ko Abanyarwanda bashyigikira abahanzi babo. Ati “Ishusho byampaye ni uko Abanyarwanda muri rusange bashyigikira abahanzi kandi hari bagenzi banjye b’abahanzi ba ‘Gospel’ byafunguye amaso babona ko bishoboka.”

Akomeza agira ati “Kuko tubitangira harimo inzitizi nyinshi ku bijyanye n’abantu batumvaga impamvu twishyuza amafaranga ku muryango. Abaterankunga (Sponsors) nabo babaga batari bumva neza gutera inkunga igitaramo cya ‘Gospel’ ariko ubu bikaba byoroshye, bitakigoye.”

Patient asobanura ko yakoraga ibi bitaramo agamije guhesha Imana icyubahiro ndetse, ahamya ko byahesheje ikuzo umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Yumvikanisha ko gutegura ibi bitaramo byari mu murongo wo kumvira ijwi ry’Imana, kuko iyo bitagenda uko yari kubihagarika nyuma y’uko mu 2016 yibwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 10 Frw yari yavuye mu matike ya bamwe mu binyije muri iki gitaramo cyabereye kuri Expo Ground i Gikondo tariki 27 Werurwe 2016.

Ati “Byansabye kureba kure no kumvira Imana. Nagiye mpura n’imbogamizi nyinshi zari gutuma ibi bitaramo mbihagarika ariko numviye umukiza. N’iyo mpamvu rero mfite n’icyizere cy’uko bidatinze cyangwa se mu gihe runaka nshobora kongera gutegura ibi bitaramo bya Pasika.”

Mu bahanzi bakomeye Patient Bizimana yazanye mu Rwanda harimo: Solly Mahlangu wo muri Afurika y’Epfo, Marion Shako wo muri Kenya, Sinach wo muri Nigeria ndetse na Alka Mbumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

‘East Celebration’ ni bimwe mu bitaramo byashyushyaga Umujyi! Kuko buri mwaka Abakristu babaga biteguye gutaramana n’abahanzi mpuzamahanga babaga batumiwe, hayikongeraho n’abahanzi bo mu Rwanda bahuriraga ku rubyiniro imbere y’ibihumbi by’abantu.

Ibi bitaramo byasize amateka azahora yibukwa. Nko muri 2018, umunyamuziki Sinach wo muri Nigeria yataramiye muri Parikingi ya Petit Sitade i Remera, atanga ibyishimo ku mubare mununi w’abantu bari bahateraniye, imvura iri ku bitugu byabo.

Ku wa 5 Mata 2015, Patient Bizimana ni bwo yatangije ku mugaragaro uruhererekane rw’ibi bitaramo, icyo gihe igitaramo cya mbere cyabereye muri Kigali Serena Hotel muri uriya mwaka, icyo gihe yari yatumiye abahanzi bo mu Rwanda barimo; Simon Kabera, Aime Uwimana, Diana Kamugisha, itsinda rya The Sisters ndetse na Shining Stars.

Kenshi yakunze gusobanura ko 'Easter Celebration Concert' ari ihishurirwa yagize ryo gukora igitaramo kuri buri Pasika. Cyaje gikorera mu ngata icyo yari asanzwe akora buri mwaka cyitwa 'Poetic Evening of Praise and Worship' aho icya nyuma yagikoze mu 2014.

Tariki 21 Mata 2019 yakoreye igitaramo nk’iki i Gikondo kuri Expo Ground aho yari ari kumwe na Redemption Voice na Alka Mbumba wo muri Congo Kinshasa wamamaye mu ndirimbo ‘Fanda Nayo’.

Patient Bizimana amaze imyaka irenga 16 akora umuziki wubakiye ku gusingiza Imana no kugarura abantu kuri Yesu. Kandi, yaguye igikundiro cye mu ngeri zose.

Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Iyo neza’ yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, ndetse mu 2022 yataramiye mu Burayi.

Bizimana avuga ko yiyumvisemo impano yo kuramya mu 2002, yinjira mu muziki mu buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2007 nyuma y’igihe cyari gishize yinjiye mu Itorero Restoration Church.

Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku itariki ya 1 Gashyantare 1987 akurira mu Rwanda. Bivuze ko yujuje imyaka 36.

Yize amashuri abanza kuri Umubano Primary School iwabo mu Karere ka Rubavu ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda, akomereza ayisumbuye muri Saint Fidele. Yiga icungamari muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK). 


Patient Bizimana yatangaje ko agiye gusubukura ibitaramo bya Pasika ahereye muri Canada, aho azataramira mu Mijyi ibiri 


Aime Frank wamamaye mu ndirimbo 'Ubuhamya bw'ejo' azifatanya na Patient Bizimana muri ibi bitaramo 


Serge Iyamuremye wamamaye mu ndirimbo nka 'Biramvura' usigaye abarizwa muri Amerika, azifatanya na Patient Bizimana muri ibi bitaramo 

Patient Bizimana azwi cyane mu ndirimbo zirenga 50 zirimo nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’ n’izindi     

Patient Bizimana ubwo yateguraga igitaramo cye cya mbere muri Mata 2015 yatumiye benshi mu bahanzi bo mu Rwanda 

Ubwo umunyamuziki Sinach wo muri Nigeria yataramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere

Patient Bizimana ari kumwe n’umunyamuziki Solly Mahlangu wo muri Afurika y’Epfo 

Patient avuga ko yatangiye gutegura ibi bitaramo benshi mu bafana batabyumva, kuko bitari byoroshye kubabwira kwishyura ibitaramo bya 'Gospel'

Mu 2017, Patient Bizimana yatumiye muri 'Easter Celebration' abarimo Apollinaire wamamaye mu Burundi 

Patient avuga ko gutumira Sinach i Kigali ari kimwe mu bitaramo yishimira yagezeho, byatumye yifuza gusubukura ibi bitaramo 

Patient Bizimana yatangaje ko yasubukuye ibitaramo bya Pasika nyuma y’imyaka irenga itandatu abihagaritse 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZINYURANYE ZA PATIENT BIZIMANA

">     





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND