RURA
Kigali

Elayono Pentecostal Blessing Church yayoborwaga na Prophet Ernest ntiyemerewe gukorera mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/03/2025 21:47
0


Elayono Pentecostal Blessing Church yayoborwaga n'umukozi w'Imana Prophet Erneste Nyirindekwe, ntabwo yemerewe gukorera mu Rwanda nk'uko byatangajwe na RGB.



Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, rwatangaje ko imiryango yitwa "Elayono Pentecostal Blessing Church" na "Sons of Korah International" itemerewe gukorera mu Rwanda. Ni itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 06 Werurwe 2025.

RGB yatangaje ko iyi miryango yahagaritswe kubera ko itanditswe nk'uko bisabwa n'amategeko bityo "ibikorwa byayo bikaba bigomba guhita bihagarara".

Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere rwibukije ko imiryango ishingiye ku myemerere igomba gusaba no guhabwa ubuzimagatozi mbere yo gutangira ibikorwa byayo.

Elayono Pentecostal Blessing Church iri mu miryango yamenyeshejwe ko itemerewe gukorera mu Rwanda, yashinzwe ndetse yayoborwaga na Prophet Ernest Nyirindekwe.

Prophet Nyirindekwe Erneste ni umuhanuzi w'izina rizwi cyane hano mu Rwanda. Izina rye ryarushijeho kumenyekana ubwo yasezeranyaga Evode Uwizeyimana uri muri Sena n’umukunzi we Zena Abayisenga mu bukwe bwabaye tariki 05 Ukuboza 2021 bukabera mu Mujyi wa Kigali.

Yongeye kuvugwa kandi ubwo yabatizaga Gateka Esther Brianne uzwi mu kuvanga imiziki nka DJ Brianne. Urusengero rwe rwasengeragamo ibyamamare binyuranye yaba abanyamuziki, abanyamakuru n'abandi.

Itangazo rya RGB ryo kuri uyu wa Kane

Prophet Ernest ari mu bapasiteri bazwi cyane 

Prophet Ernest niwe wabatije DJ Brianne 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND