Mu gihe ibibuga by’indege ari bimwe mu bikorwaremezo by’ingenzi bifasha ibihugu kwakira abashyitsi no koroshya ubuhahirane, hari ibihugu bito bitabifite kubera ubuso buto cyangwa imiterere yabyo.
Nyamara nubwo nta bibuga by’indege bifite, ibi bihugu bifite
uburyo bwihariye bwo kwakira ababigenda no gukomeza guhahirana n’andi mahanga.
Gusa ku rundi ruhande, biragoye kwiyumvisha
uburyo muri iyi Si ishingiye ku migenderanire, ku mpamvu zitandukanye ziyobowe
n’ubukerarugendo, dipolomasi n’ibindi haba hari igihugu kitagira ikibuga
cy’indege na kimwe.
Impamvu ni uko nko ku
mwaka hakorwa ingendo zirenga miliyoni 30, ndetse ingendo zikaba zibumbatiye akayabo
k’amafaranga. Rero kumva neza ko nta gihugu gikorerwamo na nke muri izo biragoranye cyane kuri bamwe.
Icyakora kuko ubuze uko agira agwa neza, kugeza ubu Isi ifite ibihugu bitanu bitagira ibibuga by’indege, ha handi umukerarugendo agomba kubizamo ari muri kajugujugu, ubwato cyangwa n’amaguru.
1. Vatican
Kuba Vatican aricyo gihugu gito
cyane ku isi, bituma kidashobora kugira ikibuga cy’indege. Abashyitsi basura
Vatican bakoresha ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Fiumicino cyangwa icyo
muri Ciampino, byombi biherereye i Roma mu Butaliyani. Bava ku kibuga cy’indege
bakagera i Vatican bakoresheje imodoka, gari ya moshi cyangwa bakanagenda
n’amaguru.
2. Monaco
Monaco ni igihugu gito kiri ku nkombe z’Inyanja ya Mediterane, gifite ubuso bwa kilometero kare 2.1. Nubwo gituwe n’abaherwe benshi kandi kikaba kizwiho imikino ikomeye y'amahirwe, nta kibuga cy’indege kigifite.
Abagenzi batemberera muri iki gihugu banyura ku kibuga cy’indege
mpuzamahanga cya Nice Côte d’Azur kiri mu Bufaransa, hanyuma bagakomeza
urugendo bakoresheje imodoka, gari ya moshi cyangwa kajugujugu zibageza mu
gihugu mu minota mike.
3. Liechtenstein
Liechtenstein ni igihugu gito
kiri hagati y’u Busuwisi n’u Budage. Nubwo ari igihugu gikize cyane, nta kibuga cy’indege kigifite. Abagenda muri iki gihugu banyura ku kibuga cy’indege cya Zurich mu Busuwisi, hanyuma
bagakomeza urugendo bakoresheje bisi cyangwa imodoka. Iki gihugu gifite ikiraro
cyihariye cyambukiranya umupaka wacyo n’u Busuwisi, byoroshya ingendo hagati
y’ibihugu byombi.
4. Andorra
Andorra ni igihugu gito giherereye mu misozi ya Pyrenees hagati ya Espagne n’u Bufaransa. Kigizwe n’imisozi miremire ituma nta kibuga cy’indege gishobora kuhubakwa.
Abagenzi bahagenda bahagarara ku bibuga by’indege
bya Barcelona muri Espagne na Perpignan mu Bufaransa, nyuma bagakomeza
urugendo rwabo hifashishijwe imodoka cyangwa bisi. Andorra kandi ifite ikibuga kigwaho kajugujugu gikoreshwa na bamwe mu bayobozi n’abashyitsi bifite.
5. San Marino
San Marino ni kimwe mu bihugu bito bya mbere ku isi, na cyo kikaba kigizwe ahanini n’imisozi, imwe mu mpamvu zituma nta kibuga cy’indege gifite.
Abagenzi basura San
Marino baca ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Rimini mu Butaliyani,
hanyuma bagakomeza urugendo bateze imodoka cyangwa bagakoresha ubundi buryo. Iki gihugu kandi gifite ikibuga kigwaho indege nto, gikoreshwa ahanini mu by’ubucuruzi
n’ubushakashatsi.
Nubwo ibi bihugu bidafite ibibuga by’indege, bikomeza kwishakira inzira bikagendwa ndetse bigakomeza no guhahirana n'amahanga binyuze mu bundi buryo bwo gutwara abantu n’ibintu.
Hari bihugu bitagira ibibiga by'indege bidatewe n'ubushobozi bucye ahubwo bitewe n'imiterere yabyo
TANGA IGITECYEREZO