RURA
Kigali

Harabura iki ngo u Rwanda rwihaze ku mbuto n’imboga rugitumiza mu mahanga?

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:28/03/2025 0:45
0


Nubwo u Rwanda rufite ubutaka butoshye n’ikirere kibereye ubuhinzi, haracyari imbuto n’imboga nyinshi zitumizwa mu mahanga. Kugeza ubu, haribazwa ikibura ngo igihugu cyihaze ku musaruro w'ibi biribwa bikenewe kugira ngo ubuzima bw'Abanyarwanda burusheho kugenda neza.



Ubukangurambaga bwa 'Zamukana Ubuziranenge' buri gukorwa na RSB ku bufatanye na MINAGRI na NCDA bwakomereje mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Werurwe 2025. 

Bwibanze ku kongera ubumenyi ku buziranenge bw’imbuto n’imboga mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uru rwego no kugabanya ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga. Abacuruzi, abagemura amahoteli na resitora bakanguriwe gukurikiza amabwiriza y'ubuziranenge kugira ngo barusheho kubona isoko rinini kandi rihamye.

Iterambere ry'ubuhinzi bw'imboga n'imbuto

U Rwanda rwateje imbere ubukerarugendo n’amahoteli, bikaba byaraguye isoko ry’imboga n’imbuto.

Nubwo umusaruro w'imbuto n'imboga wiyongereye, haracyakenewe ishoramari rihagije kugira ngo hamenyekane uburyo bwo kugabanya ibitumizwa mu mahanga.


Umuyobozi wungirije wa Kivu Serena Hotel, Leon Munyeshuri yagize ati: "Igihugu cyacu cyateje imbere ubukerarugendo n'amahoteli. Dufite isoko ryagutse rwose. Mbere byaragoranaga kubona umusaruro uhagije w'imbuto n'imboga, ariko ubu uraboneka. Hakenewe gukomeza gushora imari kugira ngo tugabanye ibitumizwa mu mahanga." 


Ku ruhande rwe, Karigirwa Rehema, uranguza imboga n'imbuto kuri Kivu Serena Hotel, yavuze ko ubuziranenge ari ingenzi cyane mu bucuruzi bwe. Ati: "Ngemurira hoteli z’inyenyeri 4 na 5 imbuto n’imboga, kandi badusaba ko tubaha ibyujuje ubuziranenge. Gahunda ya Kwihaza iziye igihe kuko dukenera guhugurirwa ibisabwa."


Rwabutogo Jeanne, umuyobozi w’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, yashimangiye ko gahunda ya Kwihaza ari ingenzi kuko igamije gufasha abacuruzi kubona umusaruro uhagije mu Rwanda. 

Yagize ati: “Turishimira imbaraga Leta ikomeje gushyira mu kongera umusaruro w'imboga n'imbuto. Ubu imbuto zera mu Rwanda tubasha kuzibona iyo ari igihe cy'umwero wazo, ariko hari izindi tugikenera gutumiza hanze.”


Hakizimana Bella Naivasha, umukozi wa RSB, yavuze ko kutita ku buziranenge bw’imbuto n’imboga bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu. 

Ati: “Ibyo dukora mu ruhererekane rw’ibiribwa bigamije kubungabunga umusaruro kuva mu murima kugera ku muguzi wa nyuma, harimo n’abashaka kuwongerera agaciro.” Yongeyeho ko imbuto n’imboga ari ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri, ariko bishobora kwangirika vuba iyo bititaweho neza.


Kabanguka Nathan ukora mu ishami rishinzwe imirire, isuku n’isukura muri NCDA, yavuze ko imboga n’imbuto ari ingenzi cyane ku buzima, kuko zirinda indwara kandi iyo zifite ubuziranenge ziba nk’umuti. 

Yagize ati: "Ubumenyi bujyanye no kurya imboga n’imbuto bugenda buzamuka, ariko ntiburagera 100%. Turacyashishikariza umuryango nyarwanda, cyane cyane abana, abadamu batwite n’abonsa, kwihata imboga n’imbuto kuko bifasha kurinda indwara zitera imirire mibi."

Yanagaragaje ko kwinjiza imboga n’imbuto mu ifunguro rya buri munsi ari ingenzi, kuko zifitiye umubiri akamaro kurusha ibindi biribwa bisanzwe.

Gahunda ya Kwihaza n'iterambere ry'ubuhinzi mu Rwanda


Gahunda ya Kwihaza, yatangijwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), LuxDev na Enabel, igamije guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto, imboga n’ubworozi bw’amafi.

Iki gikorwa kigamije kongerera ubushobozi abahinzi bato binyuze mu mahugurwa no gushyiraho ibigo by’ubushakashatsi bizafasha kongera umusaruro no kuwuhuza n’amabwiriza y’isoko.

Iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu 2023 ikaba izageza mu 2026, ifite intego yo kugabanya umusaruro w’ibiribwa uva mu mahanga, kwihutisha iyubakwa ry’ibikorwaremezo by’ubuziranenge no guteza imbere isoko ry’imbere mu gihugu n’iry’Akarere.

Iyi gahunda izafasha gukemura ibibazo byagaragaye mu buhinzi bw’imbuto, imboga n’ubworozi bw’amafi, birimo umusaruro muke, kubura ubushobozi mu bya tekiniki, kutagira ububiko bugezweho n’ibikoresho byifashishwa mu gukonjesha umusaruro. 

Nanone kandi, izibanda ku kongera amahirwe y’ishoramari muri uru rwego, ishyigikire abahinzi bato, imiryango iciriritse, ndetse n’urubyiruko rukora ubucuruzi bushingiye ku buhinzi.

Nk’uko byagarutsweho n’Uhagarariye EU mu Rwanda, iyi gahunda izagira uruhare mu gushyiraho uburyo burambye bwo kongera umusaruro, kubungabunga ubuziranenge no guhanga imirimo mishya mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Ubuhinzi nk’inkingi y’iterambere rirambye


Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbere iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi nk’inkingi y’iterambere rirambye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Mu rwego rwo kongera ubuziranenge bw’ibiribwa, by’umwihariko imbuto, imboga n’ibikomoka ku bworozi bw’amafi, hashyizweho amabwiriza agamije kunoza imikorere y’uru rwego.

Gahunda ya Kwihaza ni imwe mu nzira zigamije gufasha abahinzi bato kwiteza imbere, bikajyana no kugabanya umusaruro u Rwanda rutumiza mu mahanga, bityo bigafasha igihugu kwihaza ku biribwa byiza kandi byujuje ubuziranenge.

Abanyarwanda bashishikarizwa gucuruza no kurya imboga n'imbuto byujuje ubuziranenge 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND