Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah yahumurije urubyiruko rufite ubwoba bw’uko rushobora kubura akazi kubera ibihano amahanga yaba ateganya gufatira u Rwanda, abasaba gukomeza gusakaza ukuri nk’Abanyarwanda.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Werurwe 2025, Minisitiri Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko uko byagenda kose batagomba kudohoka ku guhamya ukuri ku binyoma bikomeje kuvugwa ku gihugu cyabibarutse.
Yagaragaje ko urubyiruko
rukomeje kwakira aya makuru y’ibihano mu butandukanye, agaragaza ko hari
abatangiye kugira impungenge zivanze n’ubwoba, aho nk’abakorera NGOs bari kumva
bagiye kubura imirimo yabo, ibiciro ku masoko bigiye kuzamuka n’ibindi.
Ati: “Ibyo nibyo kandi
mufite ukuri. Hari n’abatangiye kuvuga ngo ariko ko bose bihuje mu kuduhana,
ubwo bose baratwanga? Aho twe ntitwaba turi babi?”
Ku rundi ruhande,
Utumatwishima yatangaje ko hari n’abatangiye kwibaza igihe bizarangirira
babishingira ku bihe bigoye u Rwanda rwanyuzemo kuva mu 1959 ubwo habaga ivangura
n’amacakubiri byakorewe Abatutsi, mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi, no
muri uyu mwaka, aho Abatutsi muri Kivu bakomeje gukorerwa ivangura n’ubwicanyi.
Ati: “Ntabwo u Rwanda turi
babi. Ukwishyira hamwe kw’abanga u Rwanda
ku nyungu bahuriyeho, ntibiduhindura
abanyabyaha. Ukuntu bashaka amabuye y’agaciro birenze kure kurengera
uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda muri Kivu. Ukuri k’u Rwanda kubangamiye ‘deals’
za benshi. Nituramuka turetse
gusobanura no kurwanira ukuri kwacu bizagira ingaruka no ku bazadukomokaho
bose.”
Yakomeje agira ati: “U
Rwanda turi Abadaheranwa, inzara
n’ubujyahabi byaturuka ku batatwumva cyangwa abirengagiza ukuri
ntibizatugamburuza. Mukomeze kwerekana ukuri kwacu nta kudohoka.”
Yagaragaje ko abitwaza
amabuye y’agaciro bazatsindwa n’umutima n’urukundo biri hagati y’Abanyarwanda
n’urukundo bakunda Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ibi bigarutsweho nyuma y’uko
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe aherutse gutangaza
ko nta bwoba u Rwanda rufite bw’ibihano rushobora gufatirwa n’amahanga
arushinja gushyigikira M23, ashimangira ko icyo rushyize imbere ari umutekano
w’igihugu n’abaturage bacyo.
Kuva intambara M23
ihanganyemo n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangira,
ubuyobozi bw’iki gihugu bwakunze gushinja u Rwanda gufasha uyu mutwe.
Kuva icyo gihe abayobozi
ba RDC batangiye kugenda amahanga basaba ibihugu n’imiryango mpuzamahanga
gufatira u Rwanda ibihano.
Ibihugu nk’u Bubiligi n’u
Bwongereza byashinjwe kenshi n’u Rwanda kubogama, byumvise iki cyifuzo cya RDC,
bitangaza ko byafatiye u Rwanda ibihano.
Uku kubogama k’u Bubiligi
kwanatumye Leta y’u Rwanda ihagarika imikoranire yari ifitanye n’iki gihugu mu
bijyanye n’iterambere.
Mu Kiganiro Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye
n’ikinyamakuru cyo mu Busuwisi, RTS Info yagarutse kuri iyi myitwarire
y’amahanga akomeje gukangisha u Rwanda ibihano.
Yavuze ko u Rwanda nta
bwoba rutewe n’ibihano cyangwa guhezwa mu bijyanye na dipolomasi, kuko icyo
rushyize imbere ari umutekano.
Ati: “Ntabwo dutewe
ubwoba no guhezwa mu buryo bwa dipolomasi, nta bwoba dutewe n’ibihano.
Icyadutera ubwoba ni uko igihugu cyacu n’abaturage baba badatekanye.”
Ubwo M23 yafataga Goma,
muri uyu mujyi hatahuwe intwaro n’inyandiko bigaragaza ko Ingabo za FARDC
n’ihiriro ryazo ririmo Ingabo z’u Burundi, iza Afurika y’Epfo n’abarwanyi ba
FDLR na Wazalendo bari bafite umugambi wo gutera u Rwanda.
Ni igitero cyari kigamije
gushyira mu bikorwa umugambi wagiye ugaragazwa na Perezida wa RDC, Félix
Antoine Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bavuze
kenshi ko bafite intego yo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Muri iki kiganiro,
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko aho gutinya ibihano, u Rwanda
ruhangayikishijwe n’imigambi nk’iyi icurirwa hakurya y’imipaka.
Ati: “Ibiduteye ubwoba ni
ibishobora guhungabanya umutekano wacu kurusha ibihano mpuzamahanga. Twanyuze
mu bihe bigoye mu 1994, u Rwanda ntiruzigera rwemera ko ibyabaye byongera kuba
ku butaka bwacu kubera uriya mutwe w’Abajenosideri usigaye ufashwa na
Guverinoma ya Congo.”
Amb. Nduhungirehe yatangaje
ibi nyuma y’iminsi mike u Bwongereza butangaje ko bwahisemo gufatira u Rwanda
ibihano.
Minisiteri y’Ububanyi
n’Amahanga yatangaje ko ingamba zo gufatira u Rwanda ibihano zafashwe n’u
Bwongereza bubyita igisubizo mu gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ukubogamira ku ruhande rumwe,
ndetse ari ibintu byo kwicuza.
Minisitiri Nduhungirehe
ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru ku wa 2 Werurwe 2025, yatangaje
ko ibihugu by’i Burayi bimwe byihutiye gufatira ibihano u Rwanda bibogamiye
kuri RDC nyamara ari yo yakabaye ihanwa.
Ati: “Niba hari igihugu
kigomba gufatirwa ibihano ni Guverinoma ya Congo kubera ibintu byinshi
bagombaga kuba barubahirije batakoze, no kubera ihohoterwa ririmo gukorerwa
abanye-Congo b’Abatutsi n’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa
Congo.”
Hari ibihugu bikomeje
kuvuga ko bizafatira u Rwanda ibihano by’ubukungu, birushinja gushyigikira
umutwe wa M23, ingingo rwakunze guhakana inshuro nyinshi.
U Rwanda rwagaragaje
kenshi ko iki kibazo kizakemurwa binyuze mu nzira y’ibiganiro, aho kuba
intambara yashyizwemo ingufu n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko kudahangayikishwa n'ibihano amahanga ashobora gufatira u Rwanda, ahubwo bakwiye guhagurukira kwamamaza ukuri
Yatangaje ko nta ntambara igomba kubatera ubwoba bafite umuyobozi nka Perezida Paul Kagame
TANGA IGITECYEREZO