Nyuma y’uko u Bwongereza bufatiye ibihano u Rwanda mu buryo budasobanutse, ruri kubwishyuza arenga Miliyari 89 Frw rwakoresheje mu bikorwa byo kwakira abimukira ariko bukica amasezerano.
Ubwo
u Rwanda rwiteguraga kwakira abimukira bari baturutse mu Bwongereza, rwakoze
ibikorwa byinshi bigamije kubitegura gusa nyuma gahunda yo
kubohereza iza guhagarikwa ku ngoma ya Minisitiri mushya, Sir Keir
Starmer.
Nyuma
y’uko iyo gahunda ihagaze bituruste ku Bwongereza,bwasabye u Rwanda
ko hashingiwe ku mubano mwiza bari bafitanye, bareka kubishyuza Miliyari 50 z’amapawundi
(Arenga miliyari 89 z’amafaranga y’u Rwanda).
Icyakora
u Rwanda rwisubiyeho, nyuma y’uko u Bwongereza burufatiye ibihano bidasobanutse
ngo kuko rwanze gukuraho ingamba zo kurinda umutekano ku mupaka uruhuza na
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu kimaze iminsi cyaraganjwe
n’umutwe wa M23 wamaze gufata Umujyi wa Goma na Bukavu.
Ibindi
byatumye u Rwanda rwishyuza, ni amagambo mabi agamije kurusebya aherutse gutangazwa na Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord
Collins, ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko tariki 26
Gashyantare 2025.
Umuvugizi
wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagize ati "Turishyuza ayo
mafaranga rero, kuko amasezerano ateganya ko Leta y’u Bwongereza igomba
kuyishyura."
Ku
wa 2 Ukwakira 2024, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Thorpe yabajijwe niba buteganya gusaba u Rwanda ko rwabusubiza amafaranga rwahawe mu
bikorwa byo kwitegura abimukira, asubiza ko butabiteganya.
Uyu
mudipolomate yagize ati “Uko njyewe mbizi, nta gahunda ihari yo gusaba u Rwanda
ko rwasubiza amafaranga.”
Hari amafaranga u Bwongereza bwari bwarahaye u Rwanda mu bikorwa byo kwitegura kwakira abimukira gusa ntibayatanga yose. Mu gihe byari bigeze ku musozo, u Bwongereza bwaje guhagarika gahunda yo kohereza abimukira.
Ku
busabe bw’u Bwongereza, bwasabye u Rwanda ko andi mafaranga yari asigaye ku
bikorwa byakozwe biri mu myiteguro yo kwakira abimukira, batayishyura kubera
umubano mwiza bari bafitanye.
TANGA IGITECYEREZO