Muri Uganda hashyizweho uburyo bushya bwo kubyaza umusaruro ibihangano by’abahanzi batandukanye aho bikoreshwa hose, aho uzajya abikoresha haba mu tubari, radiyo, televiziyo ndetse n’ahandi, azajya yishyuzwa amafaranga agaruka mu Mufuka wa nyirabyo.
Perezida
wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yemeje umushinga unononsoye wo kurinda
ibihangano by’abahanzi batandukanye(Copyright management) ndetse no kubibyaza
umusaruro ugaruka kuri nyir’igihangano aho cyaba cyakoreshejwe hose.
Ibi ni
ibyavuye mu nama Perezida Museveni aherutse kugirana n’ihuriro ry’abahanzi muri
Uganda, riyobowe n’umuhanzi Eddy Kenzo wungirijwe n’abarimo Sheebah Kalungi.
Muri iyi
nama yabereye Rwakitura, Museveno yagize ati:”Ikoranabuhanga rizajya ribasha
kumenya uwacuranze indirimbo yange, ndetse n’aho yacurangiwe!”
Ikizajya
gikorwa n’uko ahantu hatandukanye nko mu mahoteri, utubari, rariyo, televiziyo,
ndetse n’ahandi hakorerwa imirirmo itandukanye, bazajya bahabwa igikoresho kijyana
n’icyangombwa kigaragaza ko wagihawe mu nzira zemewe n’amategeko(licence).
Nyuma y’uko
umuhanzi azajya aba yarandikishije indirimbo/igihangano cye, iki
gikoresho(device) kizajya cyandika indirimbo yo muri Uganda icuranzwe ndetse n’inshuro
yacuranzwe, aribyo baheraho bamenya amafaranga yishyurwa ndetse n’ingano y’amafaranga
agera mu mufuka w’umuhanzi.
Utazabasha
kubahiriza aya mabwiriza azahanishwa ibihano birimo kumufungira ibikorwa
urugero nka radiyo ye cyangwa akabari kagafungwa, ndetse ashobora no guhabwa
ibindi bihano birimo gucibwa amande y’akayabo k’amashiringi.
Ibi
byitezwe ko bizafasha abahanzi kugira uburenganzira busesuye ku bihangano byabo
hirindwa ibyo mu Rwanda twita gushishura, ariko by’umwihariko hagamijwe ko
umuhanzi atungwa n’ibihangano bye dore ko hakunze kugaragara abahanzi bakunze
kwisanga mu bukene bukabije nyuma y’imyaka yo gukundwa cyane.
Ibi
biterwa n’uko ibihangano bye biba byarakunzwe cyane ariko bitaramubyariye
amafaranga angana n’uburyo byakoreshejwe, ahubwo byarayahaye abanda.
Inama yari iyobowe na Perezida Museveni yarimo inzego zitandukanye zirebwa n'uyu mushinga
TANGA IGITECYEREZO