Umugore w’Umushinwakazi yahuye n’urukundo rw’ubuzima bwe nyuma y'uko agonzwe n’imodoka ubwo we yari kuri moto, akaza kumubabarira bikarangira amugize umugore.
Hari
abajya bavuga ko urukundo ruba ari uburyohe bidasanzwe iyo ukunze umuntu
utatekerezaga ndetse mwahuriye ahantu utakekaga ko wahakura umukunzi, mushobora
kubakana ikintu gikomeye mu buzima.
Ibi nibyo
byabaye kuri uyu mugore w’umushinwakazi mu 2023 ubwo yari yibereye kuri moto,
akaza kugongwa n’imodoka. Mu gihe byari ibihe by’amage ndetse bitifuzwa hagati
yabo, byasize urwibutso kandi rwiza bazibuka ubuzima bwabo bwose.
Iyi nkuru
y’urukundo yashyizwe hanze na South China Morning Post, ikomeje kunezeza
abakoresha imbuga nkoranyambaga hirya no hino bizerera mu rukundo.
Iyi mpanuka yabaye mu Kuboza 2023 ubwo Li yatwariye imodoka ku muvuduko wo hejuru, aza kugonga umukobwa ukiri muto wari utwaye moto y’amashanyarazi.
Li yahise
asohoka mu modoka yiruka ajya kureba uko umuntu agonze amerewe aho uyu mukobwa
yari aryamye hasi yagize ikibazo ku igufa ryo ku rutugu.
Gusa
akihagera ijambo rya mbere uyu mukobwa yamubwiye, kwari kumwereka ko nta kibazo
gikomeye gihari ati:”Nta kibazo!”. Ibi byatumye Li abona ko uyu mukobwa yaba
ari umuntu mwiza, hiyongeraho ko n’ababyeyi be banze kumushinja amakosa yo
kugonga umukobwa wabo ngo agire akayabo k’amafaranga acibwa.
Li
yakomeje kujya asura uyu mukobwa mu bitaro buri munsi ari nako bakomeza
kumenyana byihariye, nyuma y’ibyumweru bitatu gusa uyu mukobwa yemera ko yaje
kwisanga akunda uyu mugabo wamugonze n’ubwo amurusha imyaka myinshi.
Li
akibyumva nawe yabanje kumva urukundo rwabo rutashoboka kubera imyaka 13
yamurushaga, aribyo byatumye amuhakanira. Uyu mukobwa yakomeje gushyiramo
imbaraga ntiyacika intege, birangira uyu mugabo amwemereye ko bazajyana kureba
filime kuko yumvaga ko bikwiye nk’umuntu yagonze, gusa ibyatangiye byoroshye
byaje gukomera.
Muri Nzeri
2024, uyu mukobwa yatwise inda ya Li, muri Gashyantare 2025 aba bombi bakora
ubukwe. Nyuma y’inkuru y’urukundo rwabo, mu bukwe uyu mukobwa yananze ko Li
atanga inkwano y’ama-yuan ibihumbi 188 yari yateguye gutanga(Miliyoni zisaga 36
Frw). Ahubwo yamubwiye ko ayo mafaranga yayashora mu bucuruzi akazabyara andi.
Kuri ubu
Li abana n’umuryango w’umugore we dore ko wegereye aho akorera akazi ke. Uyu
mugabo kandi yatangaje ko mbere yo guhura n’uyu mugore we, yakoze impanuka
esheshatu mu mezi abiri gusa, ariko iya nyuma ikaba yaramubereye umugisha.
TANGA IGITECYEREZO