Ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama y'Ikoranabuhanga mu by'Imari (Inclusive FinTech Forum), Perezida Kagame yagaragaje abarebwa cy'urubyiruko rujya gushaka akazi mu bihugu by'amahanga, aho usanga rwizezwa ibitangaza rimwe na rimwe bikarangira rushowe mu byaha birimo no gucuruzwa.
Iyi nama y'iminsi itatu
iri kubera mu Rwanda, iri kwiga ku iterambere ry'urwego rw'imari n'imitangire
ya serivisi zifashishije ikoranabuhanga, yitabiriwe n'abasaga 3000 barimo
abayobozi mu nzego zitandukanye, abashoramari na ba rwiyemezamirimo mu rwego
rw'imari muri Afurika.
Perezida Kagame watangije iyi nama kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025, yavuze ko
ba rwiyemezamirimo bakwiye gutekereza byagutse mu cyerekezo gikwiye.
Yagize ati: “Abaturage
bacu bakiri bato ni gihamya ko Afurika ishobora guhangana n’Isi ndetse
ikihangira ibishya. Mu myaka ishize, ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga
byikubye gatatu. Ibi bigo byahinduye urwego rw’imari by’umwihariko binyuze mu
kohererezanya amafaranga kuri telefoni.’’
Evelyn Kaingu uyobora
Ikigo Lupiya gikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano mu gutanga inguzanyo
no kwishyurana yavuze ko yagitangije mu gufasha urubyiruko rutabonaga ingwate.
Ati: “Njye na mugenzi
wanjye twakoresheje 500$ twatangije iyi gahunda yo kubaka banki izajya ifasha
abakora ishoramari rito kubona inguzanyo, ishoramari no kwishyurana.’’
Mu ijambo rye, Perezida Kagame
yagaragaje ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bishingiye
ku ikoranabuhanga no kongera ubumenyi mu kurikoresha.
Ati: “Gushyiraho uburyo
butuma ishoramari ryaguka bikwiye kuba icya mbere twibandaho. Tugomba gukorera
hamwe mu kurwanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.’’
Perezida Kagame yavuze ko
abayobozi ari bo bakwiye kwita ku kibazo cy’ubwiyongere bw’urubyiruko rujya
gushaka akazi hanze y’Umugabane wa Afurika. Ati: “Ntibakwiye kubinengerwa. Ntekereza
ko twe abayobozi aritwe dukwiye kwemera kunengwa.’’
Yagaragaje ko
hari amahirwe menshi yava mu gukorana hagati ya Leta n’abikorera ndetse no
guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano, AI.
Ati: “Icy’ingenzi cyane ni
uko dukeneye gukorera hamwe nk’ikipe mu kubaka ahazaza hahuriweho. Nizeye ko
turi kugana mu cyerekezo gikwiye.’’
Ni mu gihe Umunyamabanga Mukuru w’Isoko Rusange rya Afurika, Wamkele Keabetswe Mene, yashimangiye ko u Rwanda ari Igihugu cy’icyitegererezo mu gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye.
Ati: “Mu mwaka ushize, nasuye u Rwanda inshuro esheshatu kandi impamvu yabyo
iroroshye kuko iki Gihugu imvugo yacyo ni yo ngiro.’’
Inama y'Ikoranabuhanga mu
by'Imari (Inclusive FinTech Forum) itegurwa n’Igicumbi Mpuzamahanga cya
Serivisi z’Imari n’Amabanki cya Kigali (KIFC), Ikigo Elevandi gikora ibijyanye
n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari na Banki Nkuru
y’Igihugu, BNR.
Perezida Kagame yongeye kugaragaza urubyiruko nk'inkingi ya mwamba mu iterambere rya Afurika no kwihangira udushya
Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko ikibazo cy'ubwiyongere bw'urubyiruko rujya gushakira akazi mu mahanga kireba ubuyobozi
Inama Mpuzamahanga ya IIF y'iminsi itatu iri kubera mu Rwanda, iri kwiga ku iterambere ry'urwego rw'imari n'imitangire ya serivisi zifashishije ikoranabuhanga
TANGA IGITECYEREZO