RURA
Kigali

Impamvu zagiye zigaragazwa zituma umuziki wo mu Burundi udatera imbere

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:22/03/2025 21:10
0


Mu myaka yashize mu Burundi hagiye hagaragazwa ikibazo cyo kubura abazamura umuziki w'iki gihugu, nk'imwe mu mbogamizi yagiye igaragazwa na benshi.



Muri 2018, Christian Nsavye wari umaze imyaka 15 ari umunyamakuru kuri Radiyo yitwa "Radio Isanganiro", yagiye afasha mu kuzamura impano nyinshi z'abahanzi mu gihugu cy'u Burundi. Binyuze mu biganiro by'amajwi n'amashusho byanyuze kuri Radio Isanganiro, Nsavye yakoze byinshi mu gufasha abahanzi kubaka amazina yabo.

Nsavye ni yari umuyobozi (Manager) w’abahanzi ndetse akaba anacuranga gitari. Yagize icyo avuga ku bibazo byari mu muziki w’u Burundi, atanga inama ku buryo umuziki w’u Burundi yabonaga wakomeza gutera imbere.

Christian Nsavye yavuze ko ikibazo cya mbere cyari gikomeye ari ubugenzuzi bwa muzika y'u Burundi. Yagize ati: "Abahanzi b'u Burundi babura abantu bashobora kubahuza n'amasosiyete ngo abashyire mu bitaramo cyangwa ibirori bikomeye".

Ikindi kibazo gikomeye, nk’uko Nsavye yakomeje kubigaragaza ni ukutagira ahatunganyirizwa indirimbo hari ibikoresho bihagije n'abakozi bafite ubumenyi buhagije mu bijyanye no gutunganya amajwi, ibyo bikaba byaratumaga abahanzi n'abatunganya umuziki batabasha gukora ibikorwa byabo mu buryo bwiza.

Yavuze ko hari ikindi kibazo cy'uburezi budahagije muri muzika gihugu. Ati: "Dufite abantu bashobora kuririmba neza ariko kubera ko tutagira amashuri yigisha umuziki, baba nta bumenyi bafite bwo kwandika cyangwa kuzikkra. Ibihugurwa cyane m'u Burundi ni gucuranga".

Ikindi kibazo gikomeye cyari mu muziki w’u Burundi ni abagore mu muziki nabo bahuraga n’imbogamizi nyinshi. Nsavye yavuze ko abagore bari mu muziki bahuraga n’ivangura, ndetse n’imyumvire y’abantu igaragaza ko umugore uri mu muziki aba afite imiyo mibi (Uburaya), batizeraga ko umuziki ari umwuga ushobora no gukorwa n’abagore nk’abahungu.

Ibindi Bibazo by’Abahanzi b'u Burundi byagaragajwe na Jean Claude Niyuhire umuhanzi wo mu itsinda "Amagaba" muri 2023 yavuze ko abahanzi bo muri iki gihugu batagira ubwisungane mu kwivuza nk’uko byagiye bigenda mu bindi bihugu. 

Yagize ati: "Ibigo bimwe na bimwe by’ubwishingizi byemeye gufasha abahanzi kugira ngo babone ubwisungane mu kwivuza ariko ikibazo kiracyariho".

Hari kandi ikibazo cyo kutaboneka k’umuziki w’abahanzi mu marushanwa y’umuziki mpuzamahanga. Nk’uko Niyuhire yabivuze, yagize ati: "Ntibyoroshye ku bahanzi b'abarundi kubona Visa kugira ngo bajye hanze y'igihugu kugira ngo bitabire ibitaramo".

David Kigongwe wakoraga mu mishinga wafashaga muzika y'u Burundi wa CHASAA yavuze ko abahanzi benshi b'u Burundi badashaka gutekereza ku ntego z’igihe kirekire. Yavugaga ko gukorana muri koperative z'abahanzi byatanga inyungu kuri buri wese kandi bigatanga amahirwe menshi yo kugera ku isoko mpuzamahanga.

Andy Mwag wo mw'itsinda rya KuzaMuzik yasubiyemo ikibazo ko ntawe ufasha mu kuzamura umuziki w'u Burundi, ko kuri we kugira ngo indirimbo z'ahandi zikundwe ari ibisanzwe. 

Ati: "Ntabwo wahagarika indirimbo nziza kubera izo m'u Burundi, hagomba kuzamura abo mu gihugu cyane cyane mw'itangazamakuru.

Kugeza ubu mu Burundi hari abahanzi bakunzwe barimo Kidum Kibido, Kirikou Akili, Theecember, Kebby Boy, Esther Nish" n'abandi benshi.

Src: musicinafrica.net & iwacu-burundi.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND