Nyuma y'uko abantu bibagisha bakomeje kwiyongera, ubu byagaragajwe ko bose mbere y'uko babagwa babanza kubwirwa ingaruka mbi bashobora kuzahura na zo.
Kubagwa kwa gihanga nk'uko bimeze ku bundi bwoko bw'ubuvuzi bukenera kubagwa, bigira ingaruka n'ibibazo kandi bishobora kubaho. Ni ingenzi ko abarwayi basobanukirwa neza izi ngaruka nk'uko bitangazwa na Me Clinic na Healthline.
Dore zimwe mu ngaruka rusange zishobora gukomoka ku kubagwa cyangwa guhindura bimwe mu bice by'umubiri:
1.Infection: Nk'uko bigenda ku bundi bwoko bw'ubuvuzi bukenera kubagwa, hari ibyago byinshi by’uko umuntu ashobora kwandura indwara ziterwa n'isuku nke bitewe n'ibikoresho byakoreshejwe umuntu abagwa cyangwa nyuma uko umurwayi yitwaye.
Nubwo nyuma yo kubagwa hari igihe abakurikira ubuvuzi bahabwa imiti y’ubwirinzi, nta cyizere gihamye cyo gukumira indwara zituruka ku mwanda.
2. Ibikomere byo mw'imbere (Bruising): Nyuma yo kubagwa, uwabazwe ashobora kugira ibikomere ku gice cyabazwe. Ibi biterwa n'amaraso yavuye mu mitsi akajya munsi y'uruhu. Uburemere bw'ibi bikomere bushobora gutandukana bitewe n'ubwoko bw'ubuvuzi ndetse n’imiterere y'umubiri w'umuntu. Akenshi ibi bikomere bigenda bigabanyuka mu gihe cy'ibyumweru bike.
3. Kubyimba (Swelling): Kubyimba ahantu habazwe ni bimwe mu bijya bishegesha abibagisha ibice bitandukanye by'umubiri. Biterwa n’umwuka wiganjemo amazi ushyirwa mu nyama nyuma yo kubagwa.
Kubyimba akenshi bigera mu minsi 48 nyuma yo kubagwa, hanyuma bigenda bigabanyuka. Ariko, hari igihe kubyimba bishobora kumara igihe kinini, by’umwihariko ku bibazo bikomeye by’ubuvuzi.
4.Ububabare (Pain): Ububabare bukomeye ni rusange ku bantu bose nyuma yo kubagwa kandi bushobora gutandukana cyane bitewe n’ubwoko bw’ubuvuzi no ku buryo umuntu yakira ububabare.
5.Inkovu (Scarring): Ubuvuzi bwose bugeza ku gipimo runaka cy’ibikomere. Uburemere n’uburyo ibi bikomere bigaragara bigenda bitandukana cyane bitewe n’ubwoko bw’ubuvuzi ndetse n’imiterere y’umubiri w’umuntu.
6. Kuviramo imbere cyangwa kuzana mfunira (Hematoma): Hematoma ni ikibazo cyo kuviramo imbere. Ibi biba mu kigero kingana na 6% by’ababagwa ku gikorwa cyo kongera amabere cyangwa nyuma y’ubuvuzi bwo kubagwa isura.
7.Seroma:
Seroma ni ikibazo gishobora kubaho igihe serum iva mu maraso ikajya hejuru y'uruhu, bigatera kubyimba no kubabara cyane, ibi biterwa no kubagwa mu buryo butaboneye. Akenshi ibi bibaho nyuma yo kubagwa ku gice cy’inda, ariko no mu bindi bikorwa byo kubagwa bishobora kubaho.
8.Kwangirika kw’imiyoboro y'amaraso (Nerve Damage):
Kwiyumva mu buryo butandukanye bw’umubiri nyuma yo kubagwa ni ibisanzwe, harimo no kugira umuriro mu bice bimwe by’umubiri. Ibi bishobora kugaragaza ikibazo cyo kwimuka kw’imiyoboro y’amaraso. Mu bagore benshi babagwa amabere.
9. Kugirwaho ingaruka n'ikinya (Anesthesia Complications): Imiti y’ubuvuzi ifasha abantu kubagwa batababara cyangwa kugabanya ububabare, ariko iteza ibyago. Ibi birimo ikibazo cyo kugira umunaniro cyangwa kurwara umutima, ndetse mu bihe bimwe bikaba byatera urupfu. Hari n’ingaruka ntoya zirimo kuba umuntu yibagirwa ibyahise cyangwa ukutumva neza.
10. Kuvura kw’amaraso (Blood Clots): Ibibazo bijyanye n’amaraso bikunze kuba mu buvuzi bukenera kubagwa. Ibi bibazo bikomeye birimo guterwa n’imitsi y’amaraso igatera ku gice cy'igihagararo cy’amaguru cyangwa igihagararo cy’imitsi y’ibindi bice by’umubiri, kandi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima.
11. Ibibazo by'imitekerereze (Psychological Impact): Kubagwa bimwe mu bice by'umubiri hongerwa ubwiza bishobora kugira ingaruka ku mitekerereze y'umuntu. Abantu bamwe bagira impinduka mu myumvire, bakagira agahinda, cyangwa kutanyurwa n’ibyababayeho.
12.Kutanyurwa (Unsatisfactory Results): Hari igihe umuntu abagwa ariko uko yabazwe ntibihure n'ibisubizo yari ategereje. Bityo, bikaba ngombwa ko umuntu yongera kubagwa kugirango yuzuze ibyifuzo bye, ari byo bituma uwabazwe rimwe akomeza kubikora umunsi k'uwundi.
13.Kwangirika kw’imiyoboro y'amaraso(Organ Damage): Kubaga hakurwaho cyangwa hagabanywa ibinure bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’imbere m'umubiri. Ibi bisaba kongera kubagwa kugira ngo bisubizwe k'umurongo.
Izi ngaruka zose zitandukana mu bwoko no mu buhanga abuvuzi batandukanye bafite, ariko impungenge zose zishobora kwiyongera bitewe n’uburyo umuntu yitwara mu gukira kwe nk'uko bitangazwa na Forbes.com ndetse na healthline.com.
TANGA IGITECYEREZO