RURA
Kigali

Menya bamwe mu bahinduye uko baremwe ntibibagendekere neza

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:22/03/2025 16:47
2


Ubushakashatsi bugaragaza ko kwibashisha nabi mu gihe cyo guhindura imiterere y'umuntu ari byo bikomeje gutuma abenshi bibagisha ntibibagwe amahoro.



Turi mu isi aho abenshi bagerageza gusa cyangwa gutera neza imbere y'abandi aho abenshi bakoresha ibishoboka byose ngo bashimangire uburanga bwabo mu buryo butandukanye. Ubuvuzi bwo kwibagisha bimwe mu bice by'umubiri bushobora gutuma umuntu agaragara nk'ufite imyaka mike, ndetse akagaragara neza kandi afite ubwiza.

Ariko rimwe na rimwe, tubona ku mbuga nkoranyambaga, kuri televiziyo cyangwa ku mbuga zindi umuntu ufite isura idasanzwe, itandukanye, cyangwa iteye ubwoba. Iki ni ikibazo gikunze guhura n'abantu benshi basaba gukora ibi bikorwa byo guhinduza ibice by'umubiri kugira ngo bongere kwiyubaka cyangwa kuba beza.

Benshi barashaka kubona ibyiza byo kuba nk'abakiri bato cyane ariko bafite impungenge ku ngaruka mbi zishobora guterwa n'ibi bikorwa byo keibagisha. Umurwayi umwe wo muri Philadelphia, PA, yasabye ko hakorwa inyandiko bitewe n'ingaruka yabonaga biteza.

Mu gutekereza ku bibazo nk'ibi byo kwibagisha, abantu benshi bashobora kwibuka abantu nka Michael Jackson kandi ibyo bituma bagira impungenge ko bashobora kugira isura iteye ubwoba. Abantu benshi bagiye bahindura ibice by'umubiri cyane cyane nk'wmaso amatama uruhu rwo kw'ijosi n'ahandi, Ibi bituma abantu bibaza bati: "Ni gute habaho izi ngaruka mbi?"

Dore ingero za bamwe mu bagizweho ibibazo nyuma yo guhindura uko baremwe:

Muri 2009 Carol Bryan wo muri Florida yaribagishije bikorwa nabi, bituma yangirika mu gahanga byatumye yiyanga amara imyaka 3 bitangira yiyahuye

Jocelyn Wildenstein uzwi cyane nk'uwari yarabaswe no kwibagisha

RODRIGO ALVES wasohoye arenga ibihumbi 900,000 by'amadorari yibagisha ariko nyuma ahura n'ikibazo cyo gutinywa na benshi 


Anthony Loffredo aka bahimbye ikivejuru cy'umukara yaribagishije ariko kugeza ubu bivugwa ko ari mu bantu bateye ubwoba ku isi

Uyu mugabo yatanze amadorari ibihumbi 150,000 kugira ngo ase nka Kim Kardashian ariko umunwa ugira ikibazo

Src: chrissaundersmd.com & mexicocosmeticcenter.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyogisubizoeric695@gmail.com2 days ago
    Mwaramutse neza ntamuntu numwe wakicyiri mana cg uko undimintu aremye
  • Eric2 days ago
    Imana niyo nkuru



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND