Abahanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ndetse na Niyo Bosco bahaye impano za Telefone abakinnyi ba filime bavuyemo abanyarwenya, Gasore Pacifique uzwi nka 'Yaka Mwana' na ‘Nzovu’, ni nyuma y’uko batembagaje abantu mu gitaramo cyaciye agahigo cya Gen- Z Comedy.
Ni ubwa mbere aba banyarwenya bari batumiwe mu ruhererekane rw’ibitaramo. Bataramiye ibihumbi by’abantu mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Babanjirijwe ku rubyiniro n’abanyarwenya
barimo Joshua, Pilate, Muhinde, Pilote, Lucky Baby, Clement, Salisa, Isacal n’abandi,
ndetse na Luckman Nzeyimana watanze ikiganiro cyibanze ku rugendo rwe rwo
kwinjira mu itangazamakuru no gufasha abahanzi muri muzika.
Yaka na Nzovu nibo baganirije abantu mu musozo w’iki gitaramo. Bageze ahabereye iki gitaramo ahagana Saa Yine z’ijoro, ndetse buri umwe yerekanaga ko yiteguye gutaramira abakunzi be, ariko kandi ibihumbi by’abantu ntibabakuragaho ijisho.
Bageze ku rubyiniro, Nzovu yagarutse ku kuntu yahuye bwa mbere na Yaka bahuriye mu Mujyi wa Gisnyi bose bagiye kureba ‘indangamirwa’. Yavuze ko kuva icyo gihe ‘twabaye inshuti, kandi kugeza n’ubu niko bikimeze.’
Yaka yagiye akoresha amagambo yuzuye gusetsa ku buryo abantu batamukuragaho ijisho, ndetse yanagarutse ku bihe yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Fally Merci wabakiriye mu gace ka ‘Meet me Tonight’, yabajije Nzovu umuhanzi akunda mu Rwanda asubiza ko ari The Ben. Ati “Umuhanzi nkunda mu Rwanda ni The Ben, kuko niwe wampaye amafaranga ananyishurira kujya mu gitaramo cye.’
Yavugaga igitaramo cya The Ben cyabaye tariki 1 Mutarama 2025 muri BK Arena, yamurikiyemo Album ye “Plenty Love.” Abajijwe indirimbo ya The Ben akunda, Nzovu yavuze ko byamugora ‘kuko ntabwo mfite Smart Phone’.
Alex Muyoboke usanzwe akorana bya hafi na The Ben, yafashe indangururamajwi maze abwira Nzovu ko The Ben yemeye kumugurira telefone. Ibihumbi by’abantu bateye hejuru, bavuga ko na Yaka nawe akwiye guhabwa telefone, maze Fally Merci abwira Yaka ko umuhanzi Niyo Bosco yemeye kumugurira telefone nawe.
Aba banyarwenya batembagaje abantu mu gihe bamwe mu baguze amatike bari basubiyeyo, kubera ko imyanya yose yari yashyizwe ku isoko yari yashize. Ndetse, amatike yashize ku buryo buri muntu wageraga Camp Kigali, yasangaga aba-Polisi ku muhanda bakamusubizayo, bamubwira ko ‘amatike yashize’.
Nzovu ni umwe mu banyarwenya bagezweho mu Rwanda, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Yamenyekanye cyane kuri TikTok na YouTube – Akora urwenya rufite umwihariko, cyane cyane yifashishije amagambo asekeje, imyitwarire idasanzwe, n’uburyo avuga.
Afite umwihariko wo gukoresha imvugo n’amajwi asekeje – Ibi nibyo bituma abantu bamukunda, kuko uburyo avuga ibintu biba byoroshye gutuma abantu baseka.
Yatangiye urwenya nk’akazi k’umwuga mu myaka ya vuba – Nubwo urwenya rwahoze ari igice cy’imyidagaduro mu Rwanda, abanyarwenya nka Nzovu barimo kuruzamura ku rundi rwego.
Akunda gukoresha amagambo arimo urwenya rusanzwe mu buzima bwa buri munsi – Ibi bituma abantu bamufata nk’umunyarwenya ubegereye, bakisanga mu mikino ye.
Yakinnye mu mashusho atandukanye y’urwenya – Ashobora kuba yaragaragaye mu makinamico cyangwa amashusho y’urwenya (skits) yagiye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Yaka Mwana ni umunyarwenya uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri YouTube. Mu kiganiro kimwe, yavuze ko yatangiye kunywa inzoga afite imyaka itatu.
Akunze kugaragara mu biganiro bitandukanye kuri YouTube, aho asangiza abakunzi be ubunararibonye bwe mu buzima, urwenya, ndetse n'ibitekerezo bye ku ngingo zitandukanye.
Yaka Mwana akorana n'abandi banyarwenya bazwi mu Rwanda, nka Kanyombya, bakorana ibiganiro by'urwenya bishimisha abakunzi babo.
Mu bindi biganiro, Yaka Mwana yagiye atangaza amateka ye, harimo
n'ibijyanye n'ubuzima bwe bwite, nko kuba yararasiwe mu ntambara ya M23.
Umunyarwenya Yaka yabwiwe ko yemerewe impano ya telefoni na Niyo Bosco
Nzovu yavuze ko akunda The Ben kubera ko yamutumiye mu gitaramo cye, bamubwira ko yamugeneye telefoni
Umunyarwenya Joshua yibanze cyane ku bakobwa b'ikimero muri iki gihe
Umunyarwenya Rumi Rwagaju yibanze cyane ku mibereho y'agace aturukamo
Umunyamakuru Luckman Nzeyimana wa RBA yatanze ikiganiro kibanze ku rugendo mu itangazamakuru
Dj Brianne wamamaye mu kuvanga imiziki yitabiriye iki gitaramo cy'urwenya
Umunyarwenya Isacal yongeye kwishimirwa mu buryo bukomeye bitewe n'ingingo yibanzeho
Yaka ubwo yari kumwe na Fally Merci ku rubyiniro baganiriza abantu banyuranye
Ibihumbi by'abantu bari bakoraniye muri Camp Kigali, mu gihe bamwe batabashije kwinjira kubera kubura aho kwicara
Yaka yateye urwenya yibanze cyane ku bihe yanyuzemo ubwo yari muri CongoUmuhanzikazi Akaliza Shimwa Gael w'imyaka 10 y'amavuko yagaragaje impano ye ubwo yasubiragamo indirimbo zinyuranye
TANGA IGITECYEREZO