Umuhanzikazi Jowy Landa yatangaje ko yifuza umugabo uzaha nyina amafaranga miliyoni 500 z'amashiringi ya Uganda nk'inkwano kugira ngo babane.
Jowy Landa yatangaje ibisabwa ku mugabo azashaka, avuga ko ashaka umugabo ushobora guha umubyeyi we amafaranga angana na miliyoni 500 z’amashilingi ya Uganda (Miliyoni 192 Frw) nk'ikiguzi k'inkwano.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Jowy Landa yavuze ko adashaka ubukwe bukomeye, ahubwo yifuza ubukwe bworoheje, aho azajya ku rukiko agasinya, ariko mugabo we akazagira ibyo abanza kuzuza.
Uyu muhanzikazi waririmbye "Byadala na Twafuna ari kumwe na Vyroota, yagize ati: "Sinshaka ubukwe, nshaka ko azatanga miliyoni 500 y'amashilingi kuri mama, hanyuma tukajya mu rukiko tugasinya amasezerano".
Nubwo yatangaje ibyo atekereza ku rukundo, Jowy Landa yavuze ko atari kumwe n’umugabo muri iyi minsi, kandi ko atiteguye gushaka umugabo vuba.
Yavuze ko akiri umukobwa muto kandi ategereje byibura imyaka itatu kugira ngo azabe yiteguye guhitamo umugabo bazabana.
Yagaragaje ko nta mpamvu yo kwita ku birori bigenze ko ahubwo kugaragaza uwo azashaka ari byo by'ingenzi.
Yagize ati: "Nyuma yo gusinya, nzamugaragaza ku mbuga nkoranyambaga, maze mbabwire nti 'uyu ni we mugabo wanjye'".
Jowy Landa yashyizeho amahirwe ku musore uzamwegukana
TANGA IGITECYEREZO