RURA
Kigali

Umukinnyi w’urwenya utari uzwi cyane! Trump yakoze mu jisho Zelenskyy wa Ukraine

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:20/02/2025 14:16
0


Ku wa 19 Werurwe 2025, Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yibasiye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, amwita umutegetsi w'igitugu. Ibi byatangajwe binyuze ku rubuga rwe rwa Truth Social, aho yamushinje gushuka Amerika ngo iyihe inkunga ya Miliyari amagana, avuga ko ayikoresha nabi.



Trump yanditse ati: "Tekereza kuri ibi, umukinnyi w’urwenya utari uzwi cyane, Volodymyr Zelenskyy, yashutse Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuyitera inkunga ya Miliyari $350, ajyana igihugu mu ntambara itari gutsindwa, ariko itari no gutangira. Ariko iyo ntambara, adafite Amerika na Trump, nta buryo azayikemura."

Ibi byatangajwe na Trump nyuma yo kuvuga ko Ukraine ari yo yatangije intambara kuri Russia. 


Trump yanashinje Zelenskyy kwanga gukora amatora, avuga ko afite amanota make mu gushaka amajwi. Nyamara, Zelenskyy yatowe mu 2019 n’amajwi 73%. Amatora yari ateganyijwe mu ntangiriro za 2024, ariko yasubitswe kubera intambara.

Ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko 57% by’abaturage ba Ukraine bagifitiye icyizere Zelenskyy mu gihe 37% batamwizera.

Abayobozi batandukanye ba Amerika banenze amagambo ya Trump. Senateri Lisa Murkowski na Susan Collins bavuze ko Zelenskyy atari umutegetsi w’igitugu, ndetse ko Ukraine nta ruhare yagize mu gutangiza intambara.

Senateri Thom Tillis yagize ati: "Gushinja Ukraine kuba yarateje iyi ntambara ni ukwibagirwa ko Putin yabeshye kuva ku ntangiriro."


Mike Pence, wahoze ari Visi Perezida wa Trump, nawe yamwibukije ko ari u Burusiya  bwatangije intambara, agira ati: "Ukraine ntiyatangije iyi ntambara. U Burusiya nibwo bwatangije igitero gikomeye kurusha ibindi byabaye i Burayi kuva ku Ntambara ya Kabiri y’Isi. Inzira y’amahoro igomba gushingira ku kuri."

Mu cyumweru gishize, abayobozi ba Amerika n'u Burusiya, bahuriye muri Arabia Saudite baganira ku iherezo ry’intambara, ariko Ukraine ntiyatumiriwe muri iyo nama.

Perezida Zelenskyy yashinje Trump gukoresha amagambo ameze nk’ibivugwa n'u Burusiya, avuga ko ari ibihuha bikwirakwizwa n’icyo gihugu.

Trump akomeje guhangana na Zelenskyy, ariko abayobozi benshi ba Amerika bashimangiye ko Ukraine ari yo yatewe n'u Burusiya , kandi ko kugerageza kwemeza ibitandukanye ari ugukwirakwiza ibihuha bya Kremlin.

Muri Gashyantare  2022, nibwo Perezida w'u Burunsiya yatangiye ibitero byeruye  ku butaka bwa Ukraine.

Src: CBS News






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND