RURA
Kigali

Yari agerageje inshuro eshatu! Queen Rima yegukanye Prix Découvertes RFI 2025

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/02/2025 11:00
0


Umuhanzikazi Queen Rima wo mu gihugu cya Guinée yahize bagenzi be bageranye mu cyiciro cya nyuma, yegukana irushanwa ry’umuziki rya “Prix Découvertes RFI 2025” ahigitse abarimo Uwase Bukuru Christiane ukoresha amazina ya Boukuru mu muziki wari uhagarariye u Rwanda.



Umunyamuziki wamamaye mu bihangano binyuranye, Angélique Kidjo wari ukuriye Akanama Nkemurampaka, yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2025, nyuma y’iminsi yari ishize bitegereza impano ya buri umwe, byagejeje ku gutangaza uwahize abandi. 

Angélique Kidjo wo muri Bénin, yavuze ko uyu mukobwa afite 'impano itangaje' amwifuriza ishya n'ihirwe mu rugendo rwe nk'umuhanzi wigenga. 

Yabwiye uyu mukobwa ko hejuru y'impano afite akwiye kuyijyanisha no gukomeza guhanga udushya, no kubakira ku ndangagaciro ze n'izi gihugu cyose muri rusange. 

Ni ku nshuro ya Gatatu uyu mukobwa yari agerageje amahirwe muri iri rushanwa riteza imbere abahanzi bo muri Afurika. Kandi umuziki we wubakiye cyane ku guhanga udushya, ndetse no gukora ibihangano byubakiye ku mudiho wa Amapiano.

Uyu mukobwa yari kumwe na bagenzi be 10 bageranye mu cyiciro cya nyuma, ndetse amatora yo kuri internet yabahesheje amahirwe yarangiye tariki 14 Gashyantare 2025.

Yari ahatanye na: Dina M wo muri Madagascar, Suintement na Jenny Paria bo muri RDC, Grégory Laforest wo muri Haïti, Sahad wa Sénégal, Straiker wo muri Guinée, Yewhe Yeton wo muri Bénin na Joyce Babatunde wo muri Cameroun.

Ni ku nshuro ya Gatatu uyu mukobwa yari agarukiye mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa, kuri iyi nshuro yabashije kugira amahirwe yegukana iri rushanwa.

Yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo "Lantchou mi Yobaï". Yatangiye umuziki nyuma y’igihe ari umubyinnyi w’abahanzi barimo nka Djelika Babintou.

Uyu mukobwa yaje no gushinga itsinda ry’ababyinnyi rizwi nka ‘Toxaï Girls’ yamazemo imyaka 10, mbere y’uko atangira umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Yigeze kuvuga ko yakoze umuziki abantu bamuca intege, ariko ko hamwe no gushikama yabashije gutangira kugera ku nzozi ze.

Aririmba mu ndirimbo zikoreshwa muri Guinée, ariko kandi anisanzuye mu rurumi rw’Icyongereza ndetse n’Igifaransa. Uyu mukobwa avuga ko yubakiye ku ntego yo kwereka abagabo, ko n’abagore nabo bashobora gukora buri kimwe.

Akora cyane umuziki wubakiye ku njyana ya ‘Dancehall’, ndetse yigeze gusohora indirimbo ‘Guinée Won nomane’ mu rwego rwo gutera imbaraga abagore bose bitangiye igihugu cye cy’amavuko.

Queen Rima wegukanye iri rushanwa azahabwa igihembo cy’amayero ibihumbi icumi[arenga miliyoni 14 Frw], ndetse azakora n’ibitaramo bizeguruka Afurika bitegurwa ku bufatanye na Institut français na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, ’RFI’. Azanakorera igitaramo kimwe ku Mugabane w’u Burayi.

    

Queen Rima yegukanye Prix Découvertes RFI 2025 nyuma yo kubigerageza inshuro eshatu 

Queen Rima mu 2023 yari yagarukiye ku mwamba muri iri rushanwa rizamura abahanzi bo muri Afurika

 

Queen Rima mu 2022 nabwo yari yagerageje abura amahirwe ku munota wa nyuma

Queen Rima yashimiwe umuhate we no gukomeza kugerageza amahirwe muri iri rushanwa kugeza ubwo aryegukanye 

Queen Rima asanzwe aririmba cyane mu rurimi rukoreshwa cyane muri Guinée, ariko anaririmba mu Cyongereza n'Igifaransa 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘CHOCOLAT’ QUEEN RIMA AHERUTSE GUSOHORA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND