Umunyabigwi muri muzika yo muri Afurika y’Iburasirazuba, Jose Chameleone, agiye kubagwa impindura (pancreas) nyuma yo kujyanwa kwa muganga igitaraganya.
Dr Jose
Chameleone yajyanwe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kumererwa nabi mu ijoro
ryahise, aho amakuru ava aho aherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga
ko agomba kubagwa impindura.
Chameleone
ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu Ugushyingo, aho yagiye kwivuriza
ibibazo bitandukanye aterwa no kunywa ibiyobyabwenge birimo inzoga igihe kinini
kandi byinshi.
Amakuru y’uko Chameleone yongeye kujyanwa mu bitaro, yashyizwe hanze na Juliet Zuwedde ukomeje kumwitaho muri iyi minsi.
Ni mu gihe kandi murumuna we Weasel nawe
yamaze kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo akomeze kumwitaho muri ibi
bihe.
Chameleone arabagwa mu masaha make ari imbere
TANGA IGITECYEREZO