RURA
Kigali

Babiri bacuruza amashusho y’urukozasoni! Ibyo utari uzi ku bagore batatu ba Ne-Yo babaye iciro ry'imigani

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:18/02/2025 11:33
0


Umunyabigwi Ne-Yo yongeye kuba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza ko afite abagore batatu kandi bose yitaho kimwe.



Ku wa 15 Gashyantare 2025, Ne-Yo yataramiye muri Legacy Arena at The BJCC iherereye muri Birmingham, Alabama mu ruhererekane rw’ibitaramo bya Mary J. Blige's The for My Fans ari gukorana na Mario.

Mbere yo kujya ku rubyiniro, Ne-Yo yabanje gusoma abagore be batatu aribo Bella, Arielle Hill na Phoenix Feather.

Nyuma yo gushyira hanze ayo mashusho asoma abo bagore be batatu, abantu batangiye kuyahererekanya ku mbuga nkoranyambaga bagaruka ku magambo Ne-Yo yigeze gutangaza mu mwaka wa 2023 ko guhina akarenge mu bagore bitashoboka.

Umugore we wa mbere muri aba batatu ni Bella akaba ari n’umucuruzi w’amashusho y’urukozasoni ku rubuga rwa Only Fan, uwa kabiri akaba ari Arielle Hill ukora akazi ko gutegura ibirori naho Phoenix Feather akaba ari rwiyemezamirimo mu gucuruza amashusho y’urukozasoni.

Nyuma y’uko aba bagore babaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, Phoenix Feather akaba ari nawe mugore muto yavuze ko “Turabizi neza ko turi ijisho rya benshi kandi turabizi ko abantu bagiye kutuvuga. Ariko mwese mukwiye kumenya ko dufitanye umubano ukomeye.”

Yakomeje agira ati “Turaziranye kandi dushyigikirana uko byagenda kose. Abantu benshi ntibazigera babyumva, kandi ni byo. Mumenye ko nta muntu n’umwe duhanganye.”

Mu mwaka wa 2024 mu kiganiro yagiranye na TMZ, Ne-Yo yavuze ko arambiwe gutunga umugore umwe ahubwo yifuza ko hashyirwaho itegeko ryemerera abagabo kurongora abagore benshi uko babyifuza.

Icyo gihe yagize ati "Namaze igihe kinini mbeshya, ngerageza kuba uwo ntari we kugira ngo nshimishe undi muntu. Byari uguta igihe rwose. Ubu sinkibeshya, kandi sinzongera gusubira kuba uwo muntu ukundi."

Ibi yabitangaje nyuma gato yo gutandukana n’umugore we Crystal Renay wamushinjaga kumuca inyuma no kubyara mu gasozi mu gihe Ne-Yo we yavugaga ko umugore umwe atamunyura.


Umuhanzi Ne-Yo udakozwa ibyo kurongora umugore umwe, yabaye iciro ry'imigani nyuma yo kugaragaza ko afite abagore batatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND