RURA
Kigali

Imitwe itatu yitwaje intwaro yihurije hamwe mu guhirika ubutegetsi bwa Ndayishimiye Evariste

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:18/02/2025 9:34
0


Imitwe yitwaje intwaro ya FRB-Abarundi, UPR na UPF batangaje ko bihurije hamwe kugira ngo barwanye ndetse bahirike ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye w’u Burundi bashinja imiyoborere idahwitse.



Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na FBL-Abarundi ryasinyweho n’umuvugizi w’uyu mutwe, Maj Mugisha  Joab ryagiye ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2025.

Iri tangazo rivuga ko ibirikubiyemo ari imyanzuro y’inama yateranye ku wa 16 Gashyantare 2025 ahitwa i Musigati – Bubanza.

Ingingo ya mbere y’iri tangazo igaruka ku kwihuza kw’imitwe yitwaje intwaro ya FRB ABARUNDI, UPR, UPF kugira ngo babohore ingoyi y’ubutegetsi bubi ku gihugu cyabo cy’u Burundi.

Ingingo ya kabiri ni uko umutwe w'ingabo za Ipso Facto ziyemeje guhindura amazina hanyuma bakitwa ‘Front Liberation Front’ (FLF-Abarundi).

Uyu mutwe wa FLF-Abarundi wasabye indi mitwe yose n’amashyaka yose gufatanya nawo hanyuma bakarwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD buyobowe na Perezida Ndayishimiye Evariste.

Mu mbwirwaruhame nyinshi aheruka kugeza ku baturage ayoboye, yumvikanisha ko Igihugu cy’u Burundi cyavuye kure bityo azarwanya buri wese ushoboka kugira ngo atongera kugisubiza aho cyahoze.



Itangazo ryashyizwe hanze rihamagarira indi mitwe n'amashyaka kwihuriza hamwe bagahigika ubuyobozi bwa Evariste Ndayishimiye


Perezida Ndayishimiye akunze kwikomanga mu gatuza avuga ko yiteguye intambara 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND