Imitwe yitwaje intwaro ya FRB-Abarundi, UPR na UPF batangaje ko bihurije hamwe kugira ngo barwanye ndetse bahirike ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye w’u Burundi bashinja imiyoborere idahwitse.
Ibi
bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na FBL-Abarundi ryasinyweho n’umuvugizi w’uyu
mutwe, Maj Mugisha Joab ryagiye ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere
tariki ya 17 Gashyantare 2025.
Iri
tangazo rivuga ko ibirikubiyemo ari imyanzuro y’inama yateranye ku wa 16
Gashyantare 2025 ahitwa i Musigati – Bubanza.
Ingingo
ya mbere y’iri tangazo igaruka ku kwihuza kw’imitwe yitwaje intwaro ya FRB ABARUNDI,
UPR, UPF kugira ngo babohore ingoyi y’ubutegetsi bubi ku gihugu cyabo cy’u
Burundi.
Ingingo
ya kabiri ni uko umutwe w'ingabo za Ipso Facto ziyemeje guhindura amazina
hanyuma bakitwa ‘Front Liberation Front’ (FLF-Abarundi).
Uyu
mutwe wa FLF-Abarundi wasabye indi mitwe yose n’amashyaka yose gufatanya nawo
hanyuma bakarwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD buyobowe na Perezida Ndayishimiye
Evariste.
Mu
mbwirwaruhame nyinshi aheruka kugeza ku baturage ayoboye, yumvikanisha ko
Igihugu cy’u Burundi cyavuye kure bityo azarwanya buri wese ushoboka kugira ngo
atongera kugisubiza aho cyahoze.
Itangazo ryashyizwe hanze rihamagarira indi mitwe n'amashyaka kwihuriza hamwe bagahigika ubuyobozi bwa Evariste Ndayishimiye
TANGA IGITECYEREZO