RURA
Kigali

Umuhanzi Kcee ukunzwe muri Nigeria yatanze atigononwa impano z'imodoka ku bagize itsinda rye

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:17/02/2025 20:45
0


Umuhanzi wo muri Nigeria n'urukundo rwinshi yahaye abo bakorana imodoka nshya atigononwa



Umuhanzi w'icyamamare mu njyana ya Highlife, Kingsley Chinweike Okonkwo, uzwi ku izina rya Kcee yazamuye amarangamutima y'abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutanga imodoka nshya ku bagize itsinda rye ry’abaririmbyi bane.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Gashyantare,  Kcee yashyize hanze amashusho atangaje agaragaza uburyo yahaye impano abari mu itsinda rye, aho yatanze imodoka nshya. 

Muri ayo mashusho, Kcee yatanze impano z'imodoka ku mugore umwe mu bari mu itsinda rye, aho yagaragaje ibyishimo byinshi, byamurenze kugeza n'aho yapfukamye amushimira.

Kcee yatanze imodoka eshatu ku bandi bagize itsinda rye, aho bose bagaragaje ibyishimo bidasanzwe, bagakora ibikorwa by'ibyishimo byo kumushimira. 

Andi mashusho yagaragaje abagize itsinda rye bakomeje bakikiuje uy’umuhanzi, bamuhobera abandi bashaka kumuterura,  bamushimira.

Kcee yanditseho agira ati: "Mu mpera z'icyumweru, nagiranye ibirori n'abagize itsinda ryanjye 'Limpopo band' n'izi modoka. Ibyishimo by'amaso yabo byari byuzuye, kandi ni byose kuri jye. Imana ibahe umugisha mwese".

Uyu muhanzi waririmbye "Ojapiano", yatunguye benshi, aho bamwe mu bamukurikira bagaragazaga ukwifuza ko bagakwiye kuba na bo babarizwa mu Itsinda rye.

Kcee yatanze impano z'imodoka kuri buri muntu mu bagize itsinda bakorana muri muzika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND