Kuwa 16 Gashyantare, Hamisa Mobetto yarongowe na Aziz Ki nyuma y’igihe gito bakundanye ndetse kuri uyu wa 19 Gashyantare abatumiwe muri ubu bukwe ni bwo bazakirwa.
Umunyamideri,
umushoramari, umuririmbyi akaba n’uvuga rikijyana, Hamisa Mobetto yakoze ubukwe
na Aziz Ki nyuma y’igihe kirekire ajarajara mu nkundo.
Uyu
mugore w’abana babiri, yavutse ku wa 10 Ukuboza 1994 mu mujyi wa Mwanza, avukira
mu muryango w’abayoboke b’idini rya Islam ariryo yakuriyemo kuri ubu akaba
yanarisezeraniyemo.
Uyu
mugore yakunze kuvugwa cyane mu nkuru z’abagwizatunga kugeza ubwo anageze mu
bakinnyi ba ruhago kuri ubu akaba yarongowe na rutahizamu wa Yanga Sc.
Mu myaka 10 itambutse, Hamisa Mobetto amaze gukundana n’abagabo batanu bamusigiye abana babiri gusa.
1. Francis Ciza (Majizzo): Hamisa yari mu rukundo na DJ Majizzo, umucuruzi n’umu-DJ wamenyekanye muri Tanzania. Urukundo rwabo rwavuyemo umusaruro w’umukobwa wabo bise Fantasy Majizzo, wavutse ku wa 10 Mata 2015.
2. Diamond Platnumz: Mu 2017, Hamisa yakundanye n’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz. Uru rukundo rwavuzwe cyane mu itangazamakuru, cyane cyane ubwo babyaranaga umwana wabo w’umuhungu, Deedalayan Abdul Naseeb, wavutse muri uwo mwaka bigateza impaka n’amakimbirane mu muryango wa Diamond.
3. Rick Ross: Mu mpera za 2021, hatangiye kuvugwa ibihuha ko Hamisa yaba akundana n’umuraperi w’umunyamerika Rick Ross. Bafotowe bari kumwe mu mujyi wa Dubai mu Ugushyingo 2021, bahererekanya amafoto n’amashusho byatumye abantu benshi babivugaho. Nyuma Hamisa yahakanye ibyo, avuga ko ari inshuti zisanzwe.
4. Kevin Sowax: Mu mwaka wa 2023, Hamisa yatangiye gukundana n’umucuruzi w’Umunya-Togo, Kevin Sowax. Urukundo rwabo rwagaragayemo impano nyinshi zihenze, harimo no kumuha imodoka ya Range Rover. Urwo rukundo rwabo rwarangiye mu Gicurasi 2024 nyuma y’umwaka umwe bari kumwe.
5. Stephane Aziz Ki: Nyuma yo gutandukana na Kevin Sowax, Hamisa yatangiye urukundo n’umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Burkina Faso, Stephane Aziz Ki, ukinira Young Africans SC. Bemeje ko bakundana muri Mutarama 2025, ndetse batangaza ko bakoze ubukwe ku wa 16 Gashyantare 2025.
Ku
wa 19 Gashyantare, Aziz Ki na Hamisa Mobetto nibwo bazakora ibirori byo kwakira
abatumirwa mu bukwe bwabo kabone n’ubwo ubukwe bwabo bwabaye ku wa gatandatu no
ku cyumweru tariki ya 15 & 16 Gashyantare.
Hamisa Mobetto uvuga ko yakuyemo inda eshatu za Diamond mbere y'uko amubyarira
Hamisa Mobetto yakanyujijeho na Rick Ross
Hamisa Mobetto yashyingiranywe na Aziz Ki
TANGA IGITECYEREZO