RURA
Kigali

Ari kuririra mu myotsi! Anne Kansiime yaciye amarenga yo gutandukana n’umukunzi we

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:17/02/2025 12:27
0


Umunyarwenya Anne Kansiime yaciye amarenga yo gutandukana n’umukunzi we agatangira urundi rugendo rwe rushya.



Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umunyarwenyakazi Anne Kansiime yatangaje uburyo hari umuntu ubabaza undi kandi ubabazwa ntacyo atakoze.

Yagize ati “Umunsi umwe, umuntu witangiye cyane niwe uguhindukana akavuga ko atabigusabye. 

Bizakubabaza kubera ko bazaba bari mu kuri. Uwo munsi wageze kuri njye. Gusa twirengagije ibyo ubuzima burakomeza. Urukundo rugomba gukundwa. Ndi urukundo. Uyu munsi natangiye urugendo rushya. 16 Gashyantare 2025.”

Nyuma y’ubu butumwa, benshi bahise batekereza ko Kansiime yaba yatandukanye n’umukunzi we Skylanta dore ko benshi mu byamamare bagiye bamwandikira bamwifuriza gukomera muri ibi bihe.

Nyamara n’ubwo bishobora kuba ari ikibazo kimukomereye, hari bamwe batari kumushira amakenga bakavuga ko gutangaza aya magambo ari mu buryo bwo kurangaza abantu bagakeka ko yaba yatandukanye n’umukunzi we nyamara ari mu buryo bwo kwamamaza igitaramo yitegura gukora muri Werurwe.

Ku wa 09 Werurwe 2025 ni bwo hateganyijwe igitaramo “Comedy Grill” cya Anne Kansiime kizabera muri Kampala Sheraton Hotel.


Umunyarwenya Anne Kansiime yatangaje amagambo yakuye umutima abafana be


Anne Kansiime yaciye amarenga yo gutandukana n'umukunzi we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND