Umunyarwenya uri mu bakomeye mu gihugu cya Uganda, Alex Muhangi yagaragaje ko amasezerano yagiranye na Ndaruhutse Fally Merc utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy agiye gutangira gushyirwa mu bikorwa, ahereye ku gitaramo cya 'Comedy Store ' kigiye kubera i Kigali ku nshuro ya mbere.
Ibitaramo bya Comedy Store byaramamaye cyane mu gihugu cya Uganda, ndetse byanyuzemo abanyarwenya bakomeye muri iki gihe, kandi bigaragaza impano z'abandi bitezweho ibidasanzwe mu gihe kizaza.
Ni ibitaramo binatumirwamo abahanzi bakomeye bagataramira abantu muri Uganda. Abarimo The Ben, Bruce Melodie, Element n'abandi bamaze kurya ku mafaranga ya Alex Muhangi binyuze muri ibi bitaramo.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Alex Muhangi yavuze ko uruhererekane rw'ibi bitaramo bya Comedy Store asanzwe ategura, bizatangira kubera i Kigali tariki 27 Werurwe 2025 binyuze muri Gen- Z Comedy. Ibi bitaramo bisanzwe bibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Alex Muhangi yavuze ko abanyarwenya ba Comedy Store ndetse n’abanyarwenya ba Gen-z Comedy bazahurira hamwe mu gitaramo kizaba kuri iriya tariki, hizihizwa imyaka itatu izaba ishize ibitaramo bya Gen-Z Comedy bitegurwa.
Alex Muhangi atangaje ibi mu gihe muri Kanama 2024, ari bwo yemeranyije na Fally Merci guhuza imbaraga, abanyarwenya bo muri Gen-Z Comedy bakajya bafashwa gutaramira muri Uganda, hanyuma n'abo muri Comedy Store bakajya bataramira i Kigali bitewe n'igihe bemeranyije.
Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Fally Merci yavuze ko ubu bufatanye abwitezeho kwagura impano za benshi. Ati " Yari yaje kureba uko abantu baba bameze, kugirango noneho ambwire ukuntu tuzajya duhana abanyarwenya, twongeye natwe tujye hariya, kuko natwe nzajya kumusura, ndebe ngo ni ibiki. Muri rusange, aje kureba uko imishyikirano yanjye n’imikoranire yashoboka.
Ku rundi ruhande, ibitaramo bya Gen-Z Comedy bizakomeza kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, aho abanyarwenya barimo Muhinde, Isacal, Lucky Baby, Salisa n'abandi bazataramira abakunzi babo muri Camp Kigali.
Ni igitaramo cya kabiri kigiye kuba muri uku kwezi. Ibi bitarmao biyoborwa na Fally Merci byamamaye cyane nk'iseka rusange.
Mu myaka ibiri ishize, ibi bitaramo bya Comedy Store byashyize ku isoko cyangwa se byagaragaje impano z’abarimo Muhinde, Umushumba, Kadudu, Dudu, Pilate n’abandi birahirwa mu buryo bukomeye.
Ariko kandi byatumye biba ihuriro ry’urubyiruko rushaka kuganira, abasirimu bashaka gusohoka, aho gufatira icyo kunywa no kurya n’ibindi.
Ni ibitaramo bikunze kugaragaramo cyane amasura y’abantu bazwi nka Alex Muyoboke, Kabano Franco uzwi cyane mu ruganda rw’imideli n’andi mazina abanyarwenya bakunze kugarukaho cyane mu bihe bitandukanye bigatembagaza.
Muri ibi bitaramo hashyizwemo agace ka “Meet me Tonight”, aho batumira umuntu runaka ufite icyo yigejejeho agasangiza urubyiruko inzira yanyuzemo n’ibindi.
Ni agace kamaze kunyuramo abarimo Kanyombya wamamaye muri Cinema, Umuhangamideli The Trainer, Christian washinze umuryango Our Past n’abandi.
Alex Muhangi yagaragaje ko abanyarwenya bo muri Comedy Store bagiye gufasha abo muri Gen- Z Comedy kwizihiza imyaka itatu mu buryo bwihariye
Alex
Muhangi yavuze ko Comedy Store igiye guhuza imbaraga na Gen-Z Comedy mu
kwizihiza byihariye isabukuru y’imyaka itatu
Muri
Kanama 2024, nibwo Alex Muhangi na Fally Merci bagiranye amasezerano y’imikoranire
Fally
Merci yagaragaje ko tariki 20 Gashyantare 2025, bazakora igitaramo cya nyuma
bitegura kwizihiza isakuru y’imyaka itatu y’uru rugendo
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA FALLY MERCI UTEGURA IBITARAMO BYA GEN- Z COMEDY
TANGA IGITECYEREZO