RURA
Kigali

Yakowe inka 30 na miliyoni 30! Hamisa Mobetto yarongowe - AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:17/02/2025 9:35
0


Nyuma yo kumusaba ko yamubera umugore nawe akabyemera, Aziz yasabye ndetse anakwa Hamisa Mobetto wabyaranyeho na Diamond Platnumz.



Ku wa Gatanu, rutahizamu wa Yanga SC, Aziz Ki yashyize hanze amashusho agaragaza ko yasabye Hamisa Mobetto kumubera umugore hanyuma Hamisa nawe arabyemera.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gitambutse, ni bwo rutahizamu Stephanie Aziz Ki ukomoka mu gihugu cya Burkina Faso yasabye ndetse anakwa umunyamideri Hamisa Mobetto nk’uko mu muco wa Tanzania bigenda.

Amakuru ahamya ko Stephanie Aziz Ki yakoye Hamisa Mobetto inka 30 ndetse na Miliyoni 30Tzsh (16,129,350 Frw) mu birori byabaye ku wa Gatandatu.

Nyuma yo gutanga ibisabwa hanyuma imiryango ikabaha umugisha, kuri iki Cyumweru Sheikh Walid Alhad Omar uhagarariye Dar es Salaam yabasezeranyije imbere ya Allah mu birori byabereye ku musigiti wa Nnuur uherereye i Mbweni, Dar es Salaam.

Mu mpera za 2022, Hamisa Mobetto yavuzwe mu rukundo na Rick Ross hanyuma mu mwaka wa 2023 mo hagati atangaza ko yamaze kumutera uw'inyuma asigaye akundana n'umucuruzi witwa Kevin Sowax ariko bidaciye kabiri bahita batandukana abona guhura na Aziz Ki bashyingiranywe.


Aziz Ki na Hamisa Mobetto bashyingiranywe 


Aziz Ki yishyuwe inkwano ya miliyoni 30Tzsh n'inka 30

Uretse kuba ari rutahizamu mwiza wa Yanga SC, Aziz Ki yamaze gutaha izamu rya Hamisa Mobetto






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND