RURA
Kigali

Shakira arembeye muri Peru

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:17/02/2025 9:04
0


Umuhanzikazi Shakira wamamaye mu njyana ya Pop, yatangaje ko yarwariye mu gihugu cya Peru aho yari yagiye gukorera igitaramo ndetse ahita anagisubika.



Abinyujije ku rubuga rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa mu gihe cy’amasaha 24 gusa (Story), Shakira yatangaje ko yarwariye muri Peru aho yari yagiye gukorera igitaramo bituma agisubika.

Uyu muhanzikazi yatangaje ko yarwaye mu nda ajyanwa mu bitaro bityo asaba imbabazi abafana be kubwo kudashobora kubataramira avuga ko abamufashije gutegura ibyo bitaramo bagiye kwicara bagashaka itariki ya vuba bishoboka.

Yaguze ati “Mbabajwe no kubabwira ko mu ijoro ryakeye najyanywe kwa muganga by’igitaraganya kubera kurwara mu nda none ubu ndi mu bitaro. Umuganga uri kunyitaho yambwiye ko ntashobora kuririmba uyu mugoroba.”

Shakira yakomeje agira ati “Ndizera ko ejo nzava mu bitaro ku buryo mu minsi ya vuba bishoboka nzabakorera igitaramo nari narabateguriye.”

Shakira uheruka kwegukana igihembo cya Grammy mu cyiciro cya Best Latin Album abicyesha “Las mujeres Ya No Lloran” yari gutaramira ahitwa Andean nyuma yo kugera Lima ku wa Gatandatu akagaragarizwa urukundo n’abafana be.


Shakira yasubitse igitaramo yari afite muri Peru kubera uburwayi bw'igifu


Shakira akomeje gukora ibitaramo bimenyekanisha album ye iheruka kumuhesha Grammy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND