Umuhanzikazi Shakira wamamaye mu njyana ya Pop, yatangaje ko yarwariye mu gihugu cya Peru aho yari yagiye gukorera igitaramo ndetse ahita anagisubika.
Abinyujije
ku rubuga rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa mu gihe cy’amasaha 24 gusa (Story),
Shakira yatangaje ko yarwariye muri Peru aho yari yagiye gukorera igitaramo
bituma agisubika.
Uyu
muhanzikazi yatangaje ko yarwaye mu nda ajyanwa mu bitaro bityo asaba imbabazi
abafana be kubwo kudashobora kubataramira avuga ko abamufashije gutegura ibyo
bitaramo bagiye kwicara bagashaka itariki ya vuba bishoboka.
Yaguze
ati “Mbabajwe no kubabwira ko mu ijoro ryakeye najyanywe kwa muganga by’igitaraganya
kubera kurwara mu nda none ubu ndi mu bitaro. Umuganga uri kunyitaho yambwiye
ko ntashobora kuririmba uyu mugoroba.”
Shakira
yakomeje agira ati “Ndizera ko ejo nzava mu bitaro ku buryo mu minsi ya vuba
bishoboka nzabakorera igitaramo nari narabateguriye.”
Shakira
uheruka kwegukana igihembo cya Grammy mu cyiciro cya Best Latin Album abicyesha “Las
mujeres Ya No Lloran” yari gutaramira ahitwa Andean nyuma yo kugera Lima ku wa Gatandatu akagaragarizwa urukundo n’abafana be.
Shakira yasubitse igitaramo yari afite muri Peru kubera uburwayi bw'igifu
Shakira akomeje gukora ibitaramo bimenyekanisha album ye iheruka kumuhesha Grammy
TANGA IGITECYEREZO