Nyina wa Chidimma Adetshina, Anabela Rungo, yatawe muri yombi i Cape Town azira gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano.
Nyuma yo kugaragara ko acumbitse muri Afurika y’Epfo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Anabela Rungo yatawe muri yombi ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025.
Nk’uko ikinyamakuru Premium Times kibitangaza, Rungo yafashwe ari kumwe n’umwana we muto, bituma Polisi ndetse n’ibigo bishinzwe imibereho myiza y’abaturage byinjira mu kibazo kugira ngo umwana arengerwe.
Uyu mugore, ukomoka muri Mozambique, yari asanzwe akurikiranwe
n’ishami rishinzwe iperereza ku byaha bikomeye (Hawks) kubera ibyaha bijyanye
no gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano.
Ibibazo by’uyu muryango byatangiye mu mwaka wa 2024, ubwo Chidimma Adetshina yari mu irushanwa rya Miss South Africa. Icyo gihe, haje kumenyekana ko we na nyina bakoresheje ubwenegihugu bw’Afurika y’Epfo babonye mu buryo butemewe, bituma bahita babwamburwa.
Nyuma y’iki cyemezo, Chidimma yahisemo gusubira muri Nigeria, igihugu cya se, maze ahagararira Nigeria mu irushanwa rya Miss Universe Nigeria, aho yegukanye intsinzi ndetse anabona itike yo kwitabira irushanwa rya Miss Universe, aho yabaye igisonga cya mbere.
Ibiro by’abinjira n’abasohoka byatangaje ko Anabela Rungo yirengagije ingaruka z’amategeko maze agakomereza ubuzima muri Afurika y’Epfo akoresheje pasiporo ya Mozambique. Nyuma yo gufatwa, yashyikirijwe Polisi ya Afurika y’Epfo (SAPS) kugira ngo akurikiranwe ku byaha ashinjwa birimo gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano no kuba mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iki kibazo cyagize ingaruka zikomeye ku muryango wa Chidimma Adetshina, cyane cyane ku rugendo rwe mu marushanwa y’ubwiza. Nubwo yakuwe mu irushanwa rya Miss South Africa, byamuhaye andi mahirwe yo guhagararira Nigeria, aho yegukanye ikamba rya Miss Universe Nigeria ndetse anegukana umwanya w’igisonga cya mbere mu irushanwa rya Miss Universe.
TANGA IGITECYEREZO