Umuhanzi w’umugore ukomoka muri Nigeria, Tems, yageze ku gikorwa cy’indashyikirwa mu muziki, aho yabaye umuhanzi wa mbere w’umugore wo muri Afurika ufite indirimbo yumviswe na miliyari imwe ku rubuga rwa Spotify.
Indirimbo ye “Wait for you” yahuriyemo n’umuraperi Future na Drake, ikaba yarashimishije abakunzi benshi b’umuziki ku isi hose. Yaramenyekanye cyane, ikaba yatumye yigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki.
Uyu muhanzikazi ukomeje kuzamura izina ry’umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga, yerekanye ubuhanga mu gukora indirimbo zifite umwihariko mu njyana ya Afrobeats n’izindi njyana zitandukanye z’umuziki.
Tems yanditse amateka kuri Spotify, ari nabyo byatumye yinjira mu bihangange by’umuziki m'umugabane wa Afurika nk'uko tubikesha Chatdata.
Tems umaze iminsi mike atwaye Grammy yashyize igihugu cye ku rwego rwo hejuru mu muziki.
Tems akomeje kwigaragariza abantu mu ruhando rwa muzika.
TANGA IGITECYEREZO