RURA
Kigali

Umukobwa w’imyaka 26 yahishuye ko yabyaranye na Elon Musk

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:16/02/2025 7:36
0


Ashley St Clair, umwe mu bakunzi b'ishyaka rya MAGA (Make America Great Again), w’imyaka 26, yahishuye ko yabyaranye na Elon Musk umwana wa 13 mu ibanga, akaba amaze amezi atanu amurera. Ibi yabitangaje ku munsi w'abakundana (Valentine's Day) mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga.



Mu butumwa bwe, St Clair yagize ati: "Amezi atanu ashize, nakiriye umwana mushya ku Isi. Elon Musk ni we se w'umwana. Sinigeze mbishyira ahagaragara mbere kugira ngo ndinde umutekano n'ubuzima bwite bw'umwana wacu, ariko mu minsi ishize byagaragaye ko itangazamakuru ritangaza inkuru z'ibihuha rigambiriye kubitangaza, bititaye ku ngaruka bizagira. Mpitamo ko umwana wacu akura mu buryo busanzwe kandi butekanye."

Nubwo Elon Musk ataragira icyo avuga ku byatangajwe na St Clair, yahise asangiza ubutumwa bwuzuyemo ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga nk’uko byatangajwe na Dailymail.

Umuryango wa Elon Musk

Elon Musk w’imyaka 53, afite abandi bana 12 yabyaranye n’abagore batandukanye. Yashakanye na Justine Wilson, umwanditsi w'umunya-Canada, babyaranye abana batanu: impanga ebyiri, Vivian na Griffin, bavutse mu 2004, n'impanga eshatu, Kai, Saxon, na Damian, bavutse mu 2006. Nyuma yo gutandukana mu 2008, bakomeje gusangira inshingano zo kurera abana.

Mu 2020, Musk yabyaranye na Grimes, umuhanzi w’umunya-Canada, umwana w’umuhungu bise X Æ A-12, uzwi nka "X". Mu 2021, bongeye kubyarana umukobwa bise Exa Dark Sideræl, naho mu 2023 bibaruka undi mwana bise Techno Mechanicus.

Mu 2021, Musk yabyaranye impanga ebyiri na Shivon Zilis, umuyobozi muri Neuralink, abinyujije  mu buryo bwa IVF. Mu 2024, bongeye kubyarana undi mwana.

Niba ibyatangajwe na Ashley St Clair ari ukuri, umubare w'abana ba Elon Musk waba ugeze kuri 13.

Ashley St Clair yemezako afitanye umwana na Elon musk w'amezi 5

Bamwe mu bagize umuryango wa Elon musk.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND