Akaduruvayo kabereye kuri stade ya Goodison Park mu mukino wari witezwe na benshi wa Merseyside derby, kahaye isura nshya umubano w’amakipe abiri ahanganye cyane mu Bwongereza, Everton na Liverpool.
Nyuma yo gusoza umukino banganyije 2-2 mu buryo
budasanzwe, aya makipe yombi ndetse n'umutoza wa Liverpool, Arne Slot,
bashinjwe imyitwarire mibi n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza
(FA).
Akaga kose katangiye ku munota wa 98 ubwo James Tarkowski yatsindiraga Everton igitego cyo kunganya cyateje impaka ndende.
Iki gitego cyemejwe nyuma yo gusuzumwa na VAR, ariko abakinnyi
ba Liverpool n’abatoza babo ntibanyuzwe n’uko Beto wa Everton yasunitse
myugariro Ibrahima Konate mbere y’uko igitego kiboneka.
Nyuma y’umukino, Abdoulaye
Doucoure wa Everton yishimiye igitego imbere y’abafana ba Liverpool, ibintu
byababaje Curtis Jones wa Liverpool maze ahita amusanga. Bombi bahise bahabwa
amakarita ya kabiri y’umuhondo, ahinduka atukura bahita birukanwa mu kibuga.
Umutoza wa Liverpool, Arne Slot,
hamwe n’umwungiriza we Sipke Hulshoff, bagaragaje kutishimira ibyemezo
byafashwe n’umusifuzi Michael Oliver ndetse bamutuka mu buryo budasanzwe. Ibi
byatumye bombi bahabwa amakarita atukura.
FA yashinje Slot ko yakoze
ibikorwa bidakwiye ndetse akavuga amagambo ateye isoni n’ubushotoranyi ku
musifuzi no ku mwungiriza we. Hulshoff nawe yashinjwe imyitwarire mibi mbere na
nyuma yo guhabwa amakarita.
Amakipe yombi n’abashinjwa bose
bahawe kugeza ku itariki ya 19 Gashyantare kugira ngo higwe kuri ibi byaha.
Nibaramuka bahamwe n’ibyaha, bashobora guhanishwa ibihano birimo guhagarikwa
imikino cyangwa gutanga amande y’amafaranga.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Arne Slot yemeye ko amarangamutima yamurenze ndetse yongeraho ko yari akwiye kwitwara ukundi.
N’ubwo ibi byabaye, biravugwa ko azaba ari ku
murongo w’abatoza ubwo Liverpool izaba ikina na Wolves kuri iki Cyumweru.
N’ubwo byarangiye banganyije,
igitego cya Tarkowski cyafashije Everton kuzamuka ku mwanya wa 15 n’amanota 10
irusha amakipe ari mu murongo w’amakipe ashobora kumanuka.
Ku rundi ruhande, Liverpool
yakomeje kuyobora urutonde rwa Premier League n’amanota 7 irusha amakipe
ayikurikiye, ikaba yifuza kuguma ku mwanya wa mbere kugeza ku musozo w’iyi
shampiyona.
Imvururu zaranze umukino wa Liverpool na Everton zishobora kuviramo umutoza wa Liverpool guhanwa bikomeye cyane
TANGA IGITECYEREZO