Jannik Sinner ufatwa nk'umukinnyi wa mbere ku isi muri Tennis, nyuma yo kwegukana Australian Open, yahagaritswe amezi atatu nyuma yo kwemera ko yifashishije imiti itemewe mu mikino.
Uyu mukinnyi w’Umutaliyani w’imyaka 23 yemeye iki
gihano nyuma yo kumvikana na World Anti-Doping Agency (WADA), nyuma y’uko ibipimo
bibiri byagaragaje ko yakoresheje iyi miti umwaka ushize.
Uyu mukinnyi usanzwe ari umwe mu batwaye Grand Slam eshatu yahise asubika ibikorwa bye byo
gukina kuva kuwa 9 Gashyantare kugeza kuwa 4 Gicurasi, ariko azaba yemerewe kwitabira
irushanwa rikomeye rya French Open rizatangira kuwa 19 Gicurasi uyu mwaka.
WADA yatangaje ko yemeye ibisobanuro bya Sinner aho
yavuze ko yandujwe bitamuturutseho n’umuganga we wamuhaye umuti urimo Clostebol,
mu gihe bari mu myitozo yo kumufasha gukira imvune.
Nubwo byabaye atabizi, amategeko ya siporo avuga ko umukinnyi agomba kumenya ibyo akoresha, kabone n’iyo byaba byatewe n’abamufasha.
Kubera iyo mpamvu, Sinner yahanishijwe guhagarikwa amezi atatu nk'uko biteganywa n’amategeko ya Court of Arbitration for Sport (CAS).
Nubwo ahagaritswe amezi atatu, Sinner azaba
yemerewe gusubira mu kibuga muri French Open izatangira kuwa 19 Gicurasi. Ibi
bivuze ko afite amahirwe yo guhatana mu marushanwa akomeye bizamufasha
kudatakaza imyanya myiza mu ATP Rankings.
Iki gihano kije nyuma y’aho Sinner yegukanye Australian Open umwaka ushize, ari nako yakomezaga kwitwara neza mu marushanwa akomeye.
Nubwo ibyo yagezeho bitatewe na doping, iki kibazo kiraza gukoma mu nkokora
urwego rwe rw’imikinire
Yanicck Sinner yahagaritswe amezi atatu kubera gukoresha imiti itemewe mu mikino
TANGA IGITECYEREZO