Kigali

Papa Francis yajyanywe mu bitaro kubera Bronchites: Menya byinshi kuri iyi ndwara

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:14/02/2025 14:32
0


Papa Francis yajyanywe mu bitaro i Roma kubera indwara ya Bronchites aho yagaragazaga ibibazo byo guhumeka bigoranye,ajyanwa mu bitaro bya Gemelli Polyclinic i Roma kugira ngo avurwe neza.



Nyuma y’amasengesho ya buri munsi ku wa Gatanu, tariki ya 14 Gashyantare 2025, Vatican yatangaje ko Papa agiye gukorerwa ibizamini byisumbuyeho no gukomeza kuvurirwa muri ibyo bitaro.

Mu Cyumweru gishize, Papa yari yabwiye abitabiriye ijambo rye ko adashoboye kurisoma kubera Bronchites, maze asaba umufasha we kumusomera.

Bronchites ni indwara ifata imyanya y’ubuhumekero, byumwihariko Bronchi, ari zo nzira zitwara umwuka mu bihaha. Iyo Bronchi zibyimbye cyangwa zangiritse, bituma umuntu agira inkorora, guhumeka bikagorana ndetse rimwe na rimwe hakaba haza igikatu (mucus).

 Iyi ndwara igira ubwoko bubiri:

Bronchite y’igihe gito: Iyi iterwa akenshi na Virusi nka gripa, igaragarira mu bimenyetso by’inkorora no kugira umusonga.

Bronchite y’igihe kirekire: Igaragara cyane ku bantu banywa itabi cyangwa abamaranye igihe kinini bahura n’umwuka wanduye, ikaba izwiho gutera inkorora idashira.

Ibimenyetso bya Bronchites birimo: inkorora, kugira igihu mu muhogo, guhumeka bigoranye, umusonga, no kuribwa mu gatuza.

Uburyo bwo kuvura iyi ndwara burimo kuruhuka, kunywa amazi menshi, gufata imiti itangwa na muganga igamije gufungura inzira z’ubuhumekero, no kwirinda umwuka wanduye.

APnews yatangaje ko Papa Francis amaze igihe ahura n’ibibazo by’ubuzima, birimo Bronchites yamujyanye mu bitaro muri Werurwe 2023.

Nubwo arwaye, yakomeje gukora inshingano ze z’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika, agaragaza imbaraga n’umurava. Kiliziya yagiye isaba abayoboke bayo kumusabira kugira ngo akire vuba asubire mu mirimo ye.

Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND