RURA
Kigali

Urujijo kuri Dosiye y’Umwalimukazi ushinjwa kwirongoza umunyeshuri we akamutera inda

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:13/02/2025 11:09
2


Inkuru ivuga ku kibazo cy’umwalimukazi witwa Laura Caron w’imyaka 34, ushinjwa gukorana imibonano mpuzabitsina n’umunyeshuri we wari ufite imyaka 13.



Uyu musore, ubu ufite imyaka 19, yatangaje ko atigeze afatwa nk’umuntu wahohotewe, ahubwo ari we watangije uwo mubano. Nubwo ariko abivuga atyo, Caron ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 10 ku cyaha cyo gukorera imibonano umwana utarageza ku myaka y’ubukure.

Nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, Caron yamenyanye n’uyu mwana ubwo yigishaga mushiki we. Uwo muryango w’umwana watangiye kumwizera cyane, bituma abana bagenda basigarana kenshi na we mu rugo rwe nk’uko byatangajwe na Daily Mail.

Mu mwaka wa 2019, Caron yabyaye umwana, ariko yabwiye inshuti ze ko se w’umwana atari ahari. Nyuma y’igihe, se w’umusore yabonye ifoto y’uyu mwana akabona ko asa cyane n’umuhungu we, bituma akeka ko ashobora kuba ari we se. Icyo gihe yahise amenyesha inzego z’umutekano, maze Caron afatwa muri Mutarama 2025.

Nubwo uyu musore avuga ko atigeze ahatirwa cyangwa ngo ahohoterwe, amategeko ya New Jersey ateganya ko umuntu mukuru udafite imyaka 16 atemerewe gukorana umubano nk’uyu n’umwana utarageza ku myaka 18.

Caron ategereje urubanza rwe ruzaba ku wa 25 Gashyantare 2025.

Biteganijwe ko urubanza ruzaba tariki ya 25 Gashyantare 2025

Umunyeshuri yamuteye inda biza kuvumburwa n'umubyeyi we abonye agahinja gasa nk'umuhungu we


Nubwo uyu muhungu atemerako yaba yarafashwe ku ngufu ahubwo akavuga ko ari ubushake uyu mugore ashobora gukatirwa imyaka 10








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sibomana Emmanuel 3 weeks ago
    Ariko jyewe numva barega amatwi uwo musore kugirango niba barabyumvikanyeho batabangamira uwo muryango murakoze
  • Elie3 weeks ago
    Ese konumva bikaze ararengana uyumugore urumvako nawe yabishakaga uyumugore none x urumva byajyendagute Icyiraho nibamurekute yitahite



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND