RURA
Kigali

Urujijo ku mubano wa Ariana Grande na Cynthia Erivo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:13/02/2025 10:59
0


Ariana Grande yahakanye ibihuha byavugaga ko yaba yarashakanye rwihishwa na Cynthia Erivo, agaragaza ko bafitanye ubucuti bukomeye gusa, atari urukundo.



Mu minsi ishize, ibihuha byatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Ariana Grande na Cynthia Erivo bashyingiranywe rwihishwa. Byatewe n’uko aba bombi bakinana muri filime Wicked, aho Grande akina ari Glinda naho Erivo akina ari Elphaba.

Mu kiganiro Ariana Grande yagiranye na The Hollywood Reporter, yasobanuye ko ibyo bihuha bishingiye ku bikorwa by’abafana bizwi nka Gelfie, aho bakora amashusho n'ibishushanyo bigaragaza ko abakinnyi Glinda na Elphaba bari mu rukundo.

Ati"Nifuje ko ntari nabonye bimwe muri ibyo bintu. Numvaga bishoboka, ariko sinari nzi ko byageze kuri uru rwego."

Nubwo ibyo bihuha byakomeje gukwirakwira, Grande na Erivo bagaragaje ko ari inshuti magara.

Mu kiganiro Grande yagiranye na Penn Badgley kuri podcast ye Podcrushed muri Kamena 2024, yavuze uko yishimiye gukorana na Erivo.

Ati "Gukorana n'umuntu ufite impano idasanzwe ku Isi nta wundi umeze nka we. Kumva ko tuvuga ururimi rumwe kandi twaragenewe gukora ibi hamwe byatumye numva meze neza."

Cynthia Erivo na we yemeje ko ubucuti afitanye na Grande bwagize uruhare runini mu mikinire yabo muri Wicked. Mu kiganiro yagiranye na E! News muri Gushyingo, yagize ati:"Inkingi y'iki gice ni umubano. Iyo tutabasha kuba inshuti nka Cynthia na Ari, twari kubasha gute kuba inshuti nka Elphaba na Glinda?"

Nubwo hari abafana bibazaga niba Ariana Grande na Cynthia Erivo bari mu rukundo, amakuru yizewe agaragaza ko Grande ari mu rukundo na Ethan Slater, mugenzi we bakinana muri Wicked, kuva mu 2023.

 Erivo we bivugwa ko akundana na Lena Waithe kuva mu 2020

Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND