Leta iteganya kongera igipimo cy'ahagera internet ifite ingufu kikagera kuri 97% by'ubuso bw'u Rwanda.
Ibi, byatangajwe na
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, kuri uyu wa Kane
tariki 13 Werurwe 2025, watangaje ko kugeza ubu 58% by'Abanyarwanda bakoresha
umuyoboro wa internet wa 4G. Ni mu gihe abagikoresha 2G ari 16.6% naho
abakoresha 3G bakaba ari 25.8%.
Ubwo yaganiraga
n'Abadepite bagize Komisiyo y'Imiyoborere, Ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore,
Minisitiri Paula yavuze ko kugira ngo imibare yiyongere kuri urwo rwego,
byatewe n'uko Leta yagiye ikora ibishoboka byose mu gushyiraho iri koranabuhanga
bikanajyana no gufasha abaturage kurigeraho.
Ati: "Impamvu mubona
ko 4G yagiye izamuka, ni umukoro Guverinoma yashyizeho kugirango iyo dushyizeho
ikoranabuhanga, habeho uburyo bushobora korohereza abaturage kugirango babashe
kuba barigeraho.”
Yatangaje ko gahunda Leta
y'u Rwanda ifite yo kongera ahagera internet ifite ingufu ya 4G, izagerwaho
binyuze mu kongera iminara 250 ku yari isanzwe mu Gihugu.
Ati: “Kandi ni na byo
tuba twifuza, ngo abaturage benshi bagende bava kuri tekinoloji za 2G, 3G, bagenda
bagana kuri 4G kuko niyo yihuta cyane, niyo ikora neza, niyo twifashisha mu
ikoranabuhanga umunsi ku wundi, ari na byo bizanadufasha kugira ngo dushyireho
ingamba zo kugira ngo na 5G na 6G zizagende zigerwaho uko tugenda twubaka
ubushobozi bwacu mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”
Kugeza ubu, mu Rwanda
habarurwa iminara 1760 mu gihe kugira ngo ubuso bw’Igihugu 98% bugerweho na
internet hakenewe iri hagati ya 2400-2600.
Minisitiri Ingabire Paula kandi, yaboneyeho gutangaza ko u Rwanda rugiye gushyiraho ikigo cya ‘Cyber Academy’, cyitezweho kwigisha ibirebana n’ikoranabuhanga n’uburyo ryakwifashishwa mu ngeri zitandukanye.
Yashimangiye ko uyu mwaka wa 2025 uzarangira u Rwanda rufite icyo kigo cyatekerejweho nk'imwe mu ngamba zizafasha mu kurinda umutekano mu ikoranabuhanga mu Gihugu.
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yatangaje ko Leta y'u Rwanda igiye kongera igipimo cy'ahagera internet ifite ingufu
TANGA IGITECYEREZO