Kigali

Uganda: Yaritwitse bimuviramo urupfu nyuma y’uko ababyeyi be bamukuye ku kigo umukunzi we yigaho

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:11/02/2025 9:51
0


Umukobwa w'imyaka 17 birakekwa ko yiyahuye yitwitse nyuma y’uko ababyeyi be bamwimuye bakamuvana ku kigo yigagaho bakamwimurira mu kigo cyigamo abakobwa gusa ”single school.” Nk’uko raporo yatanzwe ibigaragaza, uyu mukobwa yitwitse ari byo byamuteye ibikomere bikabije nyuma bikanamuviramo urupfu.



Inkuru dukesha ikinyamakuru The Witness ivuga ko uyu nyakwigendera witwa Carnelian Mary Ndagire yari afite imyaka 17, akaba kandi yari umunyeshuri mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, bivugwa ko yashakaga kuguma ku kigo yigagaho cyigamo abahungu n’abakobwa “mix” kugira ngo agume hafi y’umuhungu bakundanaga w'imyaka 21.

Ababyeyi ba Ndangire bafashe umwanzuro wo kwimura umwana wabo bakamujyana mu ishuri ryigamo abakobwa gusa kugira ngo bamurinde agakungu k'abasore cyane cyane uwo bakundanaga, ariko ntibabivuzeho rumwe n'umwana wabo. 

Nyuma yo kubona ko nta kindi yakora ngo abyumvishe ababyeyi be, Ndangire yahisemo kwiyahura yitwitse, aho bamujyanye kwa muganga ariko kubara ibikomere bynshi yaje gupfira mu bitaro bya Kiruddu Hospital. 

Urupfu rwe rwakomeje kuvugisha benshi, aho bagiye bagaragaza imbamutima zabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bihanganisha umuryango n'inshuti za nyakwigendera.

Leta ihamagarira ababyeyi kugisha inama abana babo, inavuga ko ibibazo nk’ibi bishobora kwirindwa mu gihe ababyeyi bigishije abana babo ko ejo hazaza ari bo bagomba kuhubaka bakahagira heza, Leta ivuga ko ababyeyi bagomba gufata iya mbere mu kuganiriza abana babo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND