Abasirikare b’ibihugu bitandukanye bagera ku bihumbi 30 bategerejwe mu birori by'umwihariko byo kwizihiza Yubile y'imyaka 2025 ya Yezu/Yesu. Ibi birori bigamije kubumbatira ubutumwa bw'amahoro, bizabera i Roma mu rwego rwo kwishimira umwaka w'ingenzi wa Yubile.
Vatican News yatangaje ko kwizihiza iyi Yubile ku rwego rw'Abasirikare, ari
umwanya mwiza wo gusangiza ubutumwa bw'amahoro bugenewe isi yose, ndetse no
gufasha mu guhindura imyumvire no kurushaho guharanira ubwiyunge bw'amahanga.
Mu basirikare bazitabira ibi birori harimo n'Abasirikare bo muri Ukraine, bamaze imyaka myinshi bahanganye n'u Burusiya. Ikoresheje iyi Yubile, Vatikani yifuza ko abazitabira, bazarushaho kumva ko amahoro ari ikintu cy'agaciro cyane, kandi ko buri wese agomba kugira uruhare mu kugarura amahoro.
Iyi Yubile kandi ni urugero rwiza ku bwumvikane hagati y'Abasirikare bose, cyane ko bihuriza hamwe abasirikare baturuka mu bihugu bitandukanye kugira ngo baganire ku buryo bwo kugarura amahoro n’ubwiyunge mu isi.
Ibi birori biraba guhera uyu munsi ku itariki ya 8 n'iya 9 Gashyantare 2025, bikaba bigamije kwibutsa isi yose ko amahoro ari intego y'abantu bose muri rusange, mu gihe isi itaravaho, ahubwo ko isi igomba gukomeza guharanira icyiza.
Hagiye kwizihizwa isabukuru y'imyaka 2025 ishize kuva Yesu avutse
TANGA IGITECYEREZO