Ku isabukuru ya nyakwigendera Bob Marley, abana barenga ibihumbi 8 biga mu mashuri abanza, bizihije isabukuru ye y'imyaka 80 baririmba zimwe mu ndirimbo ze.
Korari y'abana ngari ku isi yitabiriye ibikorwa byo guha icyubahiro Bob Marley ku isabukuru ye y'imyaka 80. Abana bagera ku 8 bo mu mashuri abanza bahuriye muri "Manchester Co op Arena" ku wa Kane bakora igikorwa cyo kuririmba indirimbo z'uyu muhanzi w'ikirangiriye mu njyana ya Reggae.
Aba bana bari bahuye n'abana bo mu bihugu bitandukanye ku isi, aho bose bafatanyije mu ndirimbo imwe yo guha icyubahiro Bob Marley. Cedella Marley, umwana wa Bob Marley, yavuze ko yishimiye kubona amagambo y'urukundo, ubwigenge, n'ubumwe ya se, Bob Marley aririmbwa n'abana b'abaziranenge ku isi, nyuma y'imyaka 50. Bob Marley yitabye Imana ku ya 11 Gicurasi 1981, afite imyaka 36.
Ben Lewis, umuyobozi wa korari y'abana baririmbye "Young Voices", yavuze ko amashuri 2000 yo ku isi yitabiriye iki gikorwa, hakaba harimo abana 300,000 bo mu bihugu 50 ku isi. Yagize ati: "Ibi ni ibimenyetso by'uburyo umuziki wa Bob Marley ukundwa hose ku isi".
Levi Tafari, umusizi ukomeye wo muri Liverpool, yavuze ko yabonye Bob Marley aririmba muri King's Hall mu mwaka wa 1976, avuga ko byari byiza cyane kandi byahinduye ubuzima bwe.
Tommy Blaze, umuhanzi ukora muri Strictly Come Dancing, nawe yavuze ko umuziki wa Bob Marley umaze imyaka 44 yitabye Imana [yatabarutse mu 1981], wamuhinduye bikomeye mu buzima bwe, akavuga ko ari umuziki ufite ubutumwa bukomeye kandi uhoraho.
Bob Marley wamenyekanye cyane mu ndirimbo: No woman, no cry na One Love yaciye agahigo gakomeye kugeza ubwo yitabaga Imana ku myaka 36. Yanditse amateka muri Reggae ku buryo n'ubu iyo uvuze iyi njyana, izina rye rihita ryumvikana mu mitwe ya benshi.
Abana bitabiriye ibirori byo kuwizihiza isabukuru ya Bob Marley
Umuhanzi Bob Marley amaze imyaka 44 yitabye Imana
TANGA IGITECYEREZO