Leta ya Alabama yishe Demetrius Frazier hifashishijwe azote, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica no gufata ku ngufu Pauline Brown.
Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025, leta ya Alabama yashyize mu bikorwa igihano cy’urupfu kuri Demetrius Terrence Frazier, umugabo w’imyaka 52, wahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu no kwica Pauline Brown mu mwaka wa 1991.
Ibi byabereye muri Holman Correctional Facility, aho Frazier yishwe hifashishijwe azote (nitrogen gas), uburyo bushya bwatangiye gukoreshwa mu gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu mwaka wa 1991, Demetrius Frazier yinjiranye imbunda mu nzu ya Pauline Brown nijoro, amufata ku ngufu mbere yo kumwica. Nyuma yo gufatwa, yahamijwe icyaha maze akatirwa igihano cy’urupfu.
Mbere yo kwicwa, yari afungiye muri Michigan, aho yari yaramaze gukatirwa igifungo cya burundu ku cyaha cy’ubwicanyi. Mu 2011, yoherejwe muri Alabama kugira ngo ahaburanishirizwe ku byaha yakoze kuri Brown.
Mu magambo ye ya nyuma, Frazier yasabye imbabazi umuryango wa Brown ndetse anenga Guverineri wa Michigan, Gretchen Whitmer, ku bwo kutamugarura muri iyo leta ngo ahafungirwe. Yagize ati: "Ndasaba imbabazi umuryango wa Pauline Brown. Ibi ntibyari bikwiye kubaho."
Iyi ni inshuro ya kane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakoreshwa azote mu gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu. Ubu buryo bwifashisha azote isukuye isimbura umwuka uhumekwa, bigatuma uwicwa abura Oxygen mu mubiri, bikamuviramo gupfa.
Leta ya Alabama yemeza ko iki ari cyo kimenyetso cy’uburyo bushya bworoshye, butagize ububabare bwinshi, kandi bihutisha urupfu kurusha uburyo busanzwe.
Guverineri wa Alabama, Kay Ivey, yavuze ko gushyira mu bikorwa iki gihano ari uburyo bwo guha ubutabera abahohotewe n’imiryango yabo. Yagize ati: "Uyu munsi, ubutabera bwahawe Pauline Brown n’umuryango we. Alabama izakomeza gushyira mu bikorwa amategeko yayo no guha ubutabera abahohotewe."
CNN itangaza ko nubwo hari impaka ku buryo bwa azote mu gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu, leta ya Alabama ikomeje kugikoresha nk’uburyo butanga umusaruro kandi bushobora gukoreshwa no mu zindi leta muri Amerika.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO