Nyuma y’uko u Burusiya buteye Ukraine, Ubudage bwongereye ingengo y’imari y’igisirikare, bugura ibikoresho bishya no gushaka abasirikare bashya.
Nyuma y’uko u Burusiya buteye Ukraine mu 2022, umutekano w’u Burayi warahungabanye, bituma ibihugu byinshi byongera ingufu mu gisirikare cyabyo. Ubudage, bwari bwaragabanyije ingengo y’imari y’igisirikare mu myaka yashize, bwafashe ingamba nshya zo gukomeza ubushobozi bw’ingabo zabwo no kugira uruhare rugaragara muri NATO.
Ibi byatumye Chancelier w’Ubudage, Olaf Scholz, atangaza ko hagiye gushyirwaho ikigega cya miliyari 100 z’amayero kizakoreshwa mu gukomeza igisirikare cy’Ubudage, Bundeswehr. Icyo cyemezo cyari kigamije kugera ku ntego ya NATO yo gukoresha nibura 2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu bwirinzi. Mu 2024, Ubudage bwageze kuri iyo ntego.
Iri terambere ryatumye Ubudage bugira ubushobozi bwo kugura ibikoresho bishya bya gisirikare no kuvugurura ibyamaze gusaza. Igisirikare cy’iki gihugu cyari cyaragabanyijwe nyuma y’ihirikwa ry’urukuta rwa Berlin mu 1989, aho Ubudage bwibandaga ku mahoro kurusha ubwirinzi bwa gisirikare.
Kimwe mu bibazo by’ingutu Ubudage bwahuye nabyo ni ukubura abasirikare bahagije. Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, guverinoma yemeje itegeko rishya rigamije gukangurira urubyiruko kwinjira mu gisirikare.
Iri tegeko riteganya ko abasore b’imyaka 18 bazajya bahabwa inyigo igamije kumenya ubushake bwabo bwo kujya mu gisirikare, ariko abagore ntibazayuzuza ku ngufu nka basaza babo.
Intego y’u Budage ni ukongera umubare w’abasirikare bakava ku 180,000 bakagera kuri 203,000 mu mwaka wa 2031, ndetse no kongera abasirikare b’ing reserve bavuye ku 60,000 bakagera ku 200,000.
Mu mwaka wa 2011, Ubudage bwakuyeho itegeko ryasabaga urubyiruko gukora igihe runaka mu gisirikare. Nyuma y’uko u Burusiya buteye Ukraine, iki gihugu kiri gusuzuma uburyo bwo kugarura izo serivisi ariko ku bushake, aho abatari mu kazi ka gisirikare bashobora kujya bitabazwa mu bihe bikomeye.
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kubura abasirikare, u Budage buratekereza kwemerera abanyamahanga kujya mu gisirikare cyabwo. Iki cyemezo gishobora gufasha cyane kuko hari abaturage benshi baba mu Budage batarabona ubwenegihugu ariko bashobora kuba bafite ubushake bwo kujya mu ngabo.
Ubudage bwakomeje gutanga ubufasha bw’igisirikare kuri Ukraine, bukohereza intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Ibi bigamije gufasha Ukraine guhangana n’igitero cy’u Burusiya no gukomeza umutekano w’u Burayi muri rusange.
Telegram ivuga ko nubwo Ubudage bwafashe izi ngamba, haracyari inzitizi zirimo kuba hari igice kinini cy’abaturage bacyemera ko Ubudage ari Igihugu kitagomba kwinjira cyane mu bikorwa bya gisirikare. Ikindi kibazo ni uko igisirikare cy’u Budage cyari kimaze igihe cyaragabanijwe, ku buryo kongera ubushobozi byihuse bishobora kugorana.
Nyuma y’uko u Burusiya buteye Ukraine, Ubudage bwarisuzumye, buhindura imyumvire ku bijyanye n’ubwirinzi. Kongera ingengo y’imari y’igisirikare, gushaka abasirikare bashya, kwiga uburyo bwo kwinjiza abanyamahanga mu gisirikare, no gutanga ubufasha kuri Ukraine ni zimwe mu ngamba zafashwe.
Nubwo izi ngamba ziri gutanga umusaruro, haracyariho impungenge ku buryo Ubudage buzashobora gukomeza izi gahunda mu gihe kirekire.
Ubuyapani bwiteguye intambara
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO