Umuraperi Fik Fameica yatangaje ko kugira ngo yumve ameze neza kandi atekanye afite amahumbezi agomba koga inshuro 6 ku munsi.
Fik Fameica, umuraperi wo muri Uganda kuva muri 2015, yagaragaje uburyo akurikirana isuku ye, avuga ko yoga kenshi mu gihe cy’umunsi, aho agira ngo yishimire kuba umusore ugira isuku.
Avuga ko akunda koga inshuro zigera kuri esheshatu ku munsi, iyo yumvise akeneye kongera kugarura imbaraga. Yagize ati: "Noga nk'inshuro 6 ku munsi. Ndi umuhungu umeze neza. Igihe cyose nketse ko nkeneye kugira icyo mpindura, ndagenda nkoga".
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo "Buligita", yavuze ko isuku ari ingenzi kuri we kandi ko ayifata nk'ikintu cy'ingenzi cyane mu buzima bwe kugira ngo yishimire imiterere ye n’uburyo abona ibintu mu buryo bwiza. Ibi bituma arushaho kugaragara neza no kumva atekanye mu mubiri.
Fik Fameica umenyereweho gukora injyana zitandukanye nka Hip-hop, Afrobeats, Afropop na Dancehall, yakomeje avuga ku rukundo, aho yatangaje ko abakobwa benshi bakundana na we ari abafana be.
Ariko yanavuze ko atiyitirira inyungu zituruka ku kuba ari umuhanzi ahubwo avuga ko urukundo rwabo rufitanye isano n’uko bakundana, atari impamvu z’ubuhanzi. Byerekana ko uyu muraperi atitwaza izina afite muri Sosiyete ngo arijyane m'urukundo.
Mu gihe yabazwaga k'umuntu ukwiye gutera iya mbere m'urukundo rwe, yavuze ko nta kibazo na kimwe yabona m'umukobwa umubwira ko amukunda cyangwa utangira kumwereka amarangamutima. Dore ko bamwe mu banyarwanda, kuri bo bakomeza kuvuga ko ntamukobwa utera iya mbere, gusa kuri Fik Fameica ntacyo bivuze.
Uyu muraperi yatangaje benshi nyuma yo kuvuga ko yoga inshuro esheshatu ku munsi. Ni nyuma benshi muri iki gihe bagorwa cyane no koga rimwe ku munsi. Fik Fameica kugeza ubu ni umwe mu baraperi bakomeye muri Uganda n'ahandi hatandukanye.
Fik Fameica yatangaje ko yoga inshuro zigera kuri 6 ku munsi
TANGA IGITECYEREZO