Kigali

Mu marira menshi Neymar yatangiye yambara inshocero aho yakuriye yambarira inkindi - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:6/02/2025 11:21
0


Neymar wabaye icyogere mu makipe atandukanye ku mugabane w’iburayi, muri Asia ndetse n’iwabo muri Brazil, yananiwe gutanga intsinzi nyuma yo kugaruka mu ikipe yakuriyemo ikamumurika ku ruhando mpuzamahanga.



Nyuma y’imyaka 12 atandukanye na Santos FC, Neymar Jr yagarutse mu ikipe yamureze aho yakiriwe n’imbaga y’abafana bishimye cyane, nubwo atashoboye kugira icyo ahindura ku mukino warangiye amakipe anganya 1-1 na Botafogo mu irushanwa rya Paulista Championship.

Uyu mukino wakiniwe kuri Stade Urbano Caldeira, wari utegerejwe na benshi nk’intangiriro nshya y’urugendo rwa Neymar muri ruhago. Abafana ba Santos bamwakiriye nk’intwari, bamwe barira, abandi bacana amatara ya telefone zabo mu buryo bw’umwihariko bamugaragariza urukundo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 33, wari wizihije isabukuru ye ku munsi w’ejo, yatangiriye ku ntebe y’abasimbura. Yinjijwe mu kibuga mu gice cya kabiri.

Santos yabanje gufungura amazamu ku gitego cya penaliti cyatsinzwe na Tiquinho Soares. Gusa, Botafogo yaje kubona igitego cyo kunganya ku munota wa 67 gitsinzwe na Alexandre de Jesus. 

Ku munota wa 71, umukinnyi Wallison wa Botafogo yahawe ikarita itukura kubera ikosa rikomeye yakoreye Neymar, ariko Santos ntiyabashije gutsinda igitego cya kabiri ngo ibyaze umusaruro kuba bari bafite abakinnyi benshi mu kibuga barimo igihangange Neymar.

Kuba Neymar atakinnye umukino wuzuye byatewe n’uko yari akiva mu mvune ikomeye yatewe no gukomereka ku mavi mu Ukwakira 2023, ubwo yari mu mukino wahuje Brazil na Uruguay mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. Iyi mvune yamubereye inzitizi ikomeye, kuko yatumye akinira Al-Hilal imikino irindwi gusa kuva yayigeramo avuye muri Paris Saint-Germain.

Nyuma y’umukino, Neymar ntiyahishye ibyishimo bye byo kongera gukinira Santos, ati: "Sinabona amagambo asobanura ibyishimo mfite. Nkunda Santos cyane, kandi kwongera gukandagira kuri iyi stade nambaye iyi myenda ni ibintu bidasanzwe."

"Umukino wari ukomeye, nari nabwiye papa ko ari ugukomera. Twahuye n’ikipe ikomeye yugarira cyane, kandi babonye igitego ku mahirwe babonye. Njyewe ndi hano kugira ngo nongere gukina umupira w’amaguru, ni cyo kintu nkundwa cyane."

Gusubira muri Santos kuri Neymar ni ikintu gikomeye ku buzima bwe nk’umukinnyi. Ni ho yatangiriye urugendo rwamugejeje muri Barcelona, Paris Saint-Germain, ndetse na Saudi Arabia. Nubwo atagarutse nk’umukinnyi wo gusoza umwuga, ni amahirwe kuri we yo kongera gukinira ku kibuga azi neza no gutanga umusanzu muri ruhago y’iwabo.

Abafana ba Santos bategereje kureba uko azitwara mu minsi iri imbere, gusa ikigaragara ni uko urukundo bafitiye uyu mukinnyi rutigeze rugabanuka. Neymar nawe yiteguye gusubiza uru rukundo atanga ibyishimo mu kibuga, nk’uko yabikoze ubwo yateruraga iyi kipe akayifasha gutwara Copa Libertadores mu 2011.

 

Neymar wakiranwe urugwiro mu ikipe yakuriyemo, yananiwe kuyihesha intsinzi mu mukino we wa mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND