Kigali

'Prevent' y'u Bwongereza yashinjwe gukerensa Axel Rudakubana wishe abana batatu

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/02/2025 22:45
0


Gahunda ya Guverinoma y’u Bwongereza yo gukumira iterabwoba, izwi nka Prevent, yashinjijwe gukerensa ikibazo cya Axel Rudakubana nyuma yo guhagarika ubufatanye na we imyaka itatu mbere y'uko yica abana batatu b'abakobwa muri Southport mu 2024.



Nk'uko bitanganzwa na New York times, Raporo y’ubwigenge yasohotse kuwa Gatatu yagaragaje ko Rudakubana yari yaragaragaye muri gahunda ya Prevent inshuro eshatu hagati ya 2019 na 2021 kubera gukunda kuganira ku bitero by’iterabwoba no kugira inyota yo gutera abantu ibyuma. Nyamara, icyemezo cyafashwe cyo kudakomeza kumukurikirana cyagaragajwe nk’icyihuse kandi cyateshutse ku nshingano.

Minisitiri w’Umutekano, Dan Jarvis, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ko Rudakubana yari yaragaragaje inyota yo kuganira ku gitero cy'iterabwoba cyabereye ahitwa Manchester Arena n’uburyo bwo gutera abantu ibyuma. Ibi byagaragajwe nk’ibimenyetso bihagije byari bikwiye gufatwa nk’ibihamya by’uko ashobora guteza akaga, ariko ntibyitabwaho uko bikwiye.

Ubwo Rudakubana yari afite imyaka 17, yateye ibyuma abana 11 n’abantu bakuru babiri, yica abana batatu ari bo: Alice da Silva Aguiar wari ufite imyaka icyenda, Elsie Dot Stancombe wari ufite imyaka irindwi na Bebe King wari ufite imyaka itandatu. Kuwa 23 Mutarama 2025, Rudakubana yakatiwe gufungwa imyaka 52 nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica aba bana batatu.

Amakuru y'uko 'Prevent' y'u Bwongereza ishinjwa gukerensa Axel Rudakubana kugeza aho yishe abantu batatu, byongeye kwerekana intege nke za Prevent mu kumenya no gukumira abantu bafite imyitwarire ishobora guteza akaga.

Umwongereza Rudakubana ufite inkomoko mu Rwanda yari azwiho gukunda ibitero by’iterabwoba, ndetse yigeze kugaragaza ko ashaka gushushanya umutwe waciwe mu ishuri ry’ubugeni. Gusa, polisi yasanze ibyo atari ibimenyetso bikwiye byo gutuma afatwa nk’umuntu uteje ibyago.

Ibi byagaragaje uburyo gahunda ya Prevent idashobora guhangana n’ibimenyetso by’iterabwoba bijyanye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Raporo y’ubwigenge yasabye ko habaho uburyo bwimbitse bwo gusuzuma ibibazo nk’ibi no kubishyira mu cyiciro cy’ubutagondwa aho kugira ngo byirengagizwe.

Nyuma y'iki gitero, Minisitiri w’Intebe Keir Starmer yatangaje ko hagiye gukorwa impinduka mu mategeko y’iterabwoba kugira ngo yemerere guhangana n'ubwicanyi budafite inyito y’ubutagondwa, nk'ibikorwa bya Rudakubana.

Yagaragaje ko hari ibyago by’ubugizi bwa nabi bukorwa n’abantu ku giti cyabo, bakoresha interineti mu buryo butemewe, bakifuza kumenyekana, rimwe na rimwe bahumekewe n’imitwe y’iterabwoba ariko badafite umuyoboro wihariye wo kuyishamikiraho.

Minisitiri Starmer yavuze ko icyemezo cyo gukurikirana abashobora guteza akaga kitagomba gushingira gusa ku kuba umuntu afite idini cyangwa imyumvire yihariye, ahubwo hakwiye kwitabwaho n'imyitwarire ye muri rusange.

Nyuma y’iki gitero, abantu batandukanye barimo Katie Amess, umukobwa wa nyakwigendera Depite Sir David Amess, basabye ko hakorwa isesengura ryimbitse kuri gahunda ya Prevent. Yagaragaje ko iyi gahunda ifite intege nke mu guhangana n'ibibazo by'ubutagondwa no gukumira ibyago bishobora kubaho.

Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko ishyize imbere ivugururwa ry’amategeko ndetse n’ingamba nshya zo gukumira ibyaha nk’ibyo byakozwe na Axel Rudakubana.

Ikibazo cya Rudakubana cyagaragaje imikorere idahwitse ya Prevent mu kumenya no guhangana n’abashobora guteza ibyago mu gihe kizaza. Ibi byatumye guverinoma itangiza isesengura ryimbitse ndetse ishyiraho ingamba nshya zigamije gukumira no guhangana n’ibikorwa by’ubutagondwa cyangwa ubugizi bwa nabi.


Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND