Kigali

Imyitwarire 10 ishobora gutuma abantu bakubona nk’umunyantege nke bakaba bakugenzura byoroshye

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:6/02/2025 9:26
0


Nta n'umwe wifuza kuba yaba umuntu uciriritse mu muryango mugari, ahubwo buri wese yifuza kuba umuntu w'agaciro wubashywe kandi w’ingenzi. Hari imyitwarire ituma umuntu agaragara nk'ushobora gusuzugurwa no kugenzurwa byoroshye.



Dore imwe mu myitwarire ishobora gutuma abandi bakubona nk’umunyantege nke bikabaha urwaho rwo kuba bakugenzura mu buryo bworoshye. Iyo myitwarire imwe n'imwe ishobora gutuma umuntu afatwa nk'udafite ubushake bwo kwihagararaho cyangwa kwifatira ibyemezo.

1. Kudafata ibyemezo: Umuntu uhora ategereje ko abandi bafata ibyemezo aho kubyifatira ngo nawe abigiremo uruhare, ashobora kugaragara nk'udafite ubushobozi bwo kwihagararaho. Gutegereza ko abandi bagufatira ibyemezo wowe ubwawe utabasha kwifatira umwanzuro ibi nabyo bikugira umunyantege nke.

2. Kugira isoni nyinshi: Kugira isoni nyinshi bishobora gutuma umuntu adashobora kuvuga ibitekerezo bye cyangwa kwerekana amarangamutima ye, bigatuma abandi babona ko ari umunyantege nke bakaba bashobora kumugenzura nk'uko tubikesha urubuga Global Editing English.

3. Kugira ubwoba bwo kuvuga oya: Umuntu utinya kwanga ibyo asabwe cyangwa asabwe gukora, akemera byose atitaye ku ngaruka, ashobora kugaragara nk'ushobora kugenzurwa byoroshye. Ugasanga aranga kwifatira icyemezo agategereza ko abandi bagira icyo bamubwira, akanga guhakana igihe atemeranya nabo. 

4. Kudashobora kwerekana amarangamutima yawe: Kudashobora kugaragaza amarangamutima cyangwa ibitekerezo byawe bishobora gutuma abandi babona ko bashobora kukuyobora uko bashaka.

5. Kugira ubwoba bwo kujya impaka: Kwirinda kujya impaka bishobora gutuma umuntu agaragara nk'udashobora kwihagararaho mu bitekerezo bye akagaragara nk’uwitinya mu bandi.

6. Guhora ushaka gushimisha abandi: Guhora ushaka gushimisha abandi, ndetse no mu bihe bidakenewe, bishobora gutuma abandi babona ko bashobora kugukoresha ibyo bashaka mu nyungu zabo bwite. Gukomeza guhora ukora ibikorwa byo gushimisha abandi nabyo bikugira umunyantege nke.

7. Kutagira intego zihamye: Kubaho udafite intego cyangwa ibitekerezo bihamye bishobora gutuma abandi babona ko bashobora kuguhindura uko bashaka.

8. Kugira ubwoba bwo kwerekana ubuhanga: Kugira ubwoba bwo kugaragaza ubumenyi cyangwa ubuhanga bwawe bishobora gutuma abandi babona ko udashoboye, bityo bakumva ko bashobora kugukoresha uko bashaka.  

9. Kugira imyitwarire igaragaza intege nke: Kugira imyitwarire yerekana intege nke nk’ubwoba cyangwa kwigunga bishobora gutuma abandi babona ko udashobora kwirwanaho. Kuba udashobora kugaragaza ibitekerezo byawe bikomeza kukugira umunyantege nke imbere y'abandi.

10. Kudashobora kwihagararaho mu biganiro: Kudashobora kwerekana ibitekerezo byawe cyangwa kwihagararaho mu biganiro bishobora gutuma abandi babona ko bashobora kugukoresha uko bashaka. 

Kwitoza kwihagararaho, kugaragaza ibitekerezo byawe no kwigirira icyizere ni ingenzi mu kwirinda kugaragara nk'umuntu ushobora kugenzurwa byoroshye kubera intege nke zawe wagaragaje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND