Kigali

Afite inkomoko muri Africa! Ibintu bitanu bitangaje utamenye kuri Cristiano wujuje imyaka 40

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:5/02/2025 11:15
0


Ni umunsi udasanzwe ku isi by'umwihariko mu bakunzi b'umupira w'amaguru, kuko ari umunsi rutahizamu Cristiano Ronaldo wihebewe na benshi yabonyeho izuba. Gusa hari ibyo ushobora kuba utaramenye ku mateka ye.



Ku munsi nk’uyu mu 1985 ku kirwa cya Madeira muri Portugal, byari ibyishimo mu muryango wa Maria Dolores dos Santos n’umugabo we José Dinis Aveiro, aho bibarutse umwana w'umuhungu bahisemo kwita Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro.

Kuri uyu wa Gatatu Cristiano Ronaldo yujujeho imyaka 40 y’amavuko ni ibyishimo kuri we n'umuryango we, ndetse n'amamiliyoni y'abamwihebeye hirya no hino ku isi.

Ushobora kuba ubizi ko ari we mukinnyi watsinze ibitego byinshi kuva ruhago yabaho, ndetse akaba afite imipira ya zahabu igera kuri itanu, ibikombe bya UEFA Champions League bigera kuri bitanu, kuba ari we watsinze ibitego byinshi muri Champions League, kuba ari we ukurikirwa cyane kuri Instagram n'utundi duhigo yisangije.

Gusa hari ibintu bitanu ushobora kuba utari uzi ku buzima bwe, ari na byo tugiye kugarukaho uyu munsi. Kuva ku nkomoko ye, kugeza ku byo utamenye mu buto bwe.

1. Wari uzi ko Cristiano Ronaldo afite inkomoko muri Africa? 

Buriya nyirakuruza wa Cristiano ku ruhande rwa papa we, witwaga Isabel da Piedade, ni umunyafurikakazi ukomoka mu birwa bya Sao Vicente muri Cape Verde. Ku myaka 16, Isabel ni bwo yavuye muri Cape Verde yerekeza ku kirwa cya Madeira ari na ho Cristiano yavukiye.

Muri iyo myaka, abanya-Cape Verde benshi bakundaga kuva mu gihugu cyabo bakerekeza muri Portugal, dore ko ari na cyo gihugu cyabakoronije. Abenshi rero mu batuye ku kirwa cya Madeira cyo muri Portugal mu myaka yashize, bafite inkomoko muri Cape Verde.

2. Ubwo nyina yari amutwite yashatse gukuramo inda ye

Kubera ikibazo cy’ubukene cyiyongeraga ku kuba umugabo we yari umusinzi ruharwa, ndetse no kuba yarabonaga abana afite ari benshi nabo ubwabo kubarera bigoranye, byatumye nyina wa Cristiano atekereza gukuramo inda ye. Uyu yari aje ari umwana wa kane muri uyu muryango utari wifashije.

Cristiano yatabawe n'uko umuganga wa nyina yanze gukuramo inda ye, nyina ahebera urwaje aramubyara. Papa we yari umusinzi ruharwa ku buryo kumubona atasinze, byabaga ari imbonekarimwe.

Tariki ya 06 Nzeri 2005 ni bwo uyu mugabo wari ufite imyaka 52 yapfuye azize kunanirwa k’umwijima, byatewe n’inzoga nyinshi, akaba ari nayo mpamvu Cristiano Ronaldo yarahiye kudakoza inzoga mu kanwa ke.

3. Cristiano yiswe Ronaldo kuko Papa we yakundaga cyane Ronald Reagan wayoboye Amerika

Perezida wa 40 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ronald Wilson Reagan, ni we wabaye imbarutso y'izina Ronaldo. Ronald Reagan yayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1981 kugeza mu 1989. Papa wa Cristiano yafashe izina Ronaldo ashyiraho O bijyanye n'ururimi rwabo, havamo Ronaldo.

4. Cristiano Ronaldo yirukanwe mu ishuri afite imyaka 14 gusa

Nyuma yo gukubita umwarimu we intebe, Cristiano yahise yirukanwa mu ishuri, akaba yaravuze ko uyu mwarimu yari yamusuzuguye. N’ubwo atavuze amagambo yamubwiye, gusa bivugwa ko uyu mwarimu yari yamututse ku muryango we. Ronaldo ishuri yahise arivamo, yiyegurira umupira w’amaguru.

5. Habuze gato ngo Cristiano Ronaldo areke umupira w'amaguru afite imyaka 15 yonyine

Iki gihe ni kimwe mu bikomeye uyu mugabo yanyuzemo ubwo yarwaraga indwara y'umutima bigasaba ko abagwa, gusa yarabazwe bigenda neza nyuma y'igihe gukina.

Kugeza ubu Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi beza cyane babayeho mu mateka y'umupira w'amaguru, dore ko we yivugira ko nta mukinnyi wa ruhago wigeze ubaho umurenze. Gusa ibi byo tubigiyemo byaba impaka za ngo turwane.


Cristiano Ronaldo ni umwe mu birango by'umupira w'amaguru ku isi


Cristiano afatwa nk'umukinnyi nimero ya mbere ku isi


Ronaldo yagiriye ibihe byiza cyane muri Real Madrid






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND